Nyanza: Dore uko byarangiye nyuma Yuko Umwarimu yagerageje kwiyahura

Nov 29, 2024 - 07:50
 0  669
Nyanza: Dore uko byarangiye nyuma Yuko Umwarimu yagerageje kwiyahura

Nyanza: Dore uko byarangiye nyuma Yuko Umwarimu yagerageje kwiyahura

Nov 29, 2024 - 07:50

Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye birakekwa ko yiyahuye kubera ibibazo yaramaranye iminsi

Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Shyira, mu Mudugudu wa Gahogo.

Amakuru dukesha UMUSEKE wamenye ni uko Hakizimana Jean Paul w’imyaka 38 wigisha kuri Groupe Scolaire (G.S) Gitovu bikekwa ko yiyahuriye aho yari acumbitse anyoye umuti wa simikombe ariko akaza kujyanwa kwa muganga.

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Gitivu riri mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, Harindintwari Emmanuel ,yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru  ko nawe ibyo kwiyahura k’uriya mwarimu nawe yabyumvise.

Yagize ati”Ayo makuru nanjye narayumvise ibyisumbuyeho byabazwa Kwa muganga aho ari kwitabwaho.”

Abazi uriya mwarimu bavuga ko yaje kwigisha kuri iki kiriya kigo taliki ya 4 Ugushyingo 2024 avuye kuri G.S Katarara mu Murenge wa Ntyazo i Nyanza.

Imwe mu mpamvu ikekwa yabiteye ni amakimbirane yari afitanye n’umugore we bashakanye.

Yahise yihutanwa ku kigonderabuzima cya Busoro kugira ngo yitabweho n’abaganga ari naho urwariye ubu.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461