Nyamasheke/Kirimbi: Twagiramungu Pierre arashinja ikigo kumwoherereza amazi avanze n’amazirantoki

Nyamasheke/Kirimbi: Twagiramungu Pierre arashinja ikigo kumwoherereza amazi avanze n’amazirantoki
Urwunge rw’amashuri rwa Karengera ruherereye mu Murenge wa Kirimbi, mu Karere ka Nyamasheke, rurashinjwa n’umuturage witwa Twagiramungu Pierre ko rumwoherezaho amazi arimo amazirantoki bikamuviramo igihombo gikomeye.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa BTN dukesha iyi nkuru, Twagiramungu yavuze ko iki kibazo kimaze iminsi kibaye, yagerageje kugishakira umuti afatanyije n’ubuyobozi bwa GS Karengera ariko bikomeza kwanga.
Yagize ati” Aya mazi arimo amazirantoki, ni ikibazo kimaze iminsi. Nagerageje kwegera ubuyobozi bwa GS Karengera ngo tukivugutire umuti ariko biranga kuko bambwiraga ko ntakibazo bafite”.
Uyu muturage avuga ko kubera ayo mazi arimo amaziranoki [ Kubera BioGaz] byamuteje igihombo kinini bitewe n’impumuro mbi iyaturukamo none byatumye abapangayi be yakodeshaga inzu bahava ndetse iyo mpumuro mbi ikururira umuryango we uburwayi.
Uwihanganye Samuel, Umuyobozi wa GS Karengera, kumurongo wa telefoni yatangarije BTN ko twagiramungu akwiye kubegera nk’ufite ikibazo cyane ko yaje kuhubaka n’ubundi hasanzwe haca ayo mazi.
Ati” Niwe ukwiye gukemura vuba ikibazo kuko yahubatse hasanzwe hanyura ayo mazi ndetse twanamwoherereje abkurikirana icyo kibazo baramubura. Cyakora ndabizeza ko turi bubikemure”.
Ingabire Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, yavuze ko bitarenze ibyumweru bibiri iki kibazo kizaba cyakemutse burundu biturutse ku bwumvikane bwa bombi nkandi bitagoye.
Source: Igikanews