Nyamasheke: Umusore w’imyaka 21 yagiye kubatirizwa mu Kivu birangira apfuye

Aug 4, 2024 - 11:34
 0  607
Nyamasheke: Umusore w’imyaka 21 yagiye kubatirizwa mu Kivu birangira apfuye

Nyamasheke: Umusore w’imyaka 21 yagiye kubatirizwa mu Kivu birangira apfuye

Aug 4, 2024 - 11:34

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 3 Kanama, umusore w’imyaka 21 yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa nyuma yo kubatizwa mu mubatizo w’itorero EMLR Paruwasi ya Bushenge hamwe na bagenzi be 28 .

Uyu musore witwa Iradukunda yabatirizwaga mu mubatizo waberega mu Kagari ka Burimba, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, arohama mu gice cy’Akagari ka Mataba kegeranye n’aka Burimba.

 Superintendant wa Conference ya Kinyaga mu itorero EMLR Paruwasi ya Bushenge ibarizwamo, Rév.Past Habiyambere Céléstin, yambwiye Imvaho Nshya ko, nubwo yari yarandikiye Paruwasi zose kugira yorudani zibatirizamo, hari paruwasi zari zitarazigira n’iyi ya Bushenge irimo, ari yo mpamvu yahisemo kujya kubatiriza mu kivu bariya 29.

Hari mu ma saa yine n’igice, ubwo hari hatanzwe amabwiriza ko umaze kubatizwa asanga umubyeyi we wa batisimu n’uw’umubiri mu kazu kabugenewe agahindura imyenda, kuko hari amakolari aririmba, n’indirimbo zindi zaharirimbirwaga, agasanga abandi ariko nyakwigendera ntiyasanze umuryango we.

 

Rev.Past. Habiyambere ati: “Uyu musore ukomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Mudugudu wa Banda, Akagari ka Kabatwa, Umurenge wa Kigoma, wakoraga akazi ko mu rugo ku mubyeyi w’umupfakazi wo mu Kagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge muri Nyamasheke, akimara kubatizwa na bagenzi be 2, bo bagiye guhindura imyenda we ntiyajyayo, abari bahamutegerereje ntibamubona.’’

 Yongeyeho ko we n’abo bandi 2 bibese bagenzi babo bajya ku mwaro wo mu Kagari ka Mataba, ababwira ko agiye koga igihe agiteregeje ko abandi bamara kubatizwa, bikavugwa ko atari azi koga, agezemo agitangira koga ahita arohama, bagenzi be bo batogaga baramubura.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461