Nyamasheke: Umusirikare wa RDF yarashe abantu batanu abasanze mu kabari bahasiga ubuzima

Nov 13, 2024 - 12:08
 0  2702
Nyamasheke: Umusirikare wa RDF yarashe abantu batanu abasanze mu kabari bahasiga ubuzima

Nyamasheke: Umusirikare wa RDF yarashe abantu batanu abasanze mu kabari bahasiga ubuzima

Nov 13, 2024 - 12:08

Umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) mu ijoro ryacyeye yarasiye mu kabari abantu batanu bo mu karere ka Nyamasheke, arabica.

Byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Rushyarara ho mu murenge wa Karambi, mu ma saa saba z’ijoro.

Amakuru avuga ko mbere y’uko uriya musirikare arasa bariya bantu nyiri akabari barimo yabanje kumugurira Petit-Mitzig ebyiri, atumaze undi amusaba kumwishyura.

Bivugwa ko aba bombi bari basanganwe utubazo two kuba yaramwambuye, ibyatumye nyuma yo kwanga kwishyura ziriya nzoga nyiri akabari abwira umusirikare ati: “Genda uzagwe mu ishyamba uzerera!”

Ni amagambo yarakaje cyane umusirikare wahise wikoza hanze gato, agaruka yambaye impuzankano ya RDF arasa urufaya rw’amasasu ku banyweraga muri ako kabari.

Mu barashwe icyakora ngo ntiharimo nyiri akabari kuko we yahise aca mu idirishya arahunga.

RDF yemeje Aya makuru ndetse yihanganisha imiryango yabuze abayo ndetse itangaza ko uwarashe aba Bantu afunzwe agiye gukurikiranwa n'amategeko.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yahumurije abaturage bo mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamashake nyuma y’uko umusirikare witwa Sgt Minani Gervais, arasiye abaturage batanu mu kabari.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yagize ati “Nta mpamvu yatuma arasa abantu. Turaza gufata ingamba zishoboka zose kandi RDF yihanganishije imiryango n’inshuti z’ababuze ababo muri ibi bihe by’agahinda.”

Ubwo hakorwaga iyi nkuru imirambo y’abarashwe yari ikiri muri kariya gace, gusa harimo hategurwa uko yajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibogora.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com