Nyamasheke: Umugore yatawe muri yombi azira gukata igitsina cy'umugabo we akoresheje urwembe

Feb 19, 2025 - 19:58
 0  1230
Nyamasheke: Umugore yatawe muri yombi azira gukata igitsina cy'umugabo we akoresheje urwembe

Nyamasheke: Umugore yatawe muri yombi azira gukata igitsina cy'umugabo we akoresheje urwembe

Feb 19, 2025 - 19:58

Ayingeneye Clémentine w’imyaka 31 yatawe muri yombi akekwaho gukata igitsina cy’umugabo we Muberanziza Jackson w’imyaka 30 akoresheje urwembe, kikenda kuvaho, mu ijoro rishyira ku ya 17 Gashyantare.

Ayingeneye afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe umugabo we bafitanye abana batatu arembeye ku Bitaro Bikuru bya Kibogora.

Sinumvayabo Simeon, Umukuru w’Umudugudu wa Rambira, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, yavuze ko umugabo yakaswe igitsina nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we amusanze mu Isoko rya Kirambo, Umurenge wa Kanjongo.

Akomeza avuga ko akakimbirane amaze igihe kuko umugabo asanzwe atumvikana n’umugore we ashinja ubusinzi bukabije, ariko n’umugore agashinja umugabo we amuca inyuma.

Ubuyobozi bwagiye mu kibazo cyabo kenshi, umugore akavuga ko atazongera ubusinzi n’amahane hakaba hari hashize igihe kinini batongera gushwana.

Bivugwa ko uwo mugore yari amaze amezi arindwi n’ubundi ateye umugabo we icyuma mu itako aramukomeretsa, barabunga bagira ngo byararangiye.

Nyuma yo gukimbiranira mu isoko bakabakiza, umugabo yagiye kurara mu baturanyi yanga ko umugore we yamugirira nabi, no ku Cyumweru taliki ya 16 Gashyantare na bwo yirirwa ashakisha akazi kuko uretse ubuhinzi atwarira n’abantu imizigo.

Yatashye umugabo ajya kurara hamwe n’umugabo we, umugore afata abana bose abakura aho bararaga abazana kuryamana na we mu ruganiriro, yanga kurara hamwe n’umugabo we.

Mudugudu Sinumvayabo ati: “Umugabo yaryamye agaramye, ipantalo n’akenda k’imbere yari yambaye arabigumana, umugore ahengereye asinziriye, aromboka n’urwembe, atsura ipantalo n’akenda k’imbere afata igitsina aragikata hafi yo kugikuraho cyose, umugabo ashiduka amaraso atungereza ari menshi cyane.”

Avuze ko abana babo bato ari bo bahuruje Mudugudu kuko baturanye, banamubwira ko umugore yashakaga no kwica umwana wabo muto.

Mudugudu Sinumvayabo yakomeje agira ati: “Mpageze nsanga koko ni ko bimeze, amaraso yarenze icyumba bararamo ari menshi akwira muri salo, ntabaza abandi baturanyi baraza.”

Bamutwaye kwa muganga avirirana cyane ku buryo abantu batunguwe n’uburyo yageze kwa muganga akiri muzima. Yageze ku Kigo Nderabuzima bamukorera ubutabazi bw’ibanze ahita yoherezwa ku Bitaro bya Kibogora.

Muri uko kurwana no kugeza umugabo kwa muganga, umugore yahise abacika afatwa mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025.

Imvaho Nshya dukesha iy'inkuru yahamagaye Muberanziza Jackson aho arwariye mu Bitaro bya Kibogora, avuga ko akigezwa kwa muganga yatewe inshinge 2 zo guhagarika amaraso yavaga cyane, arahagarara, banamutera serumu, baranamupfuka.

Ati: “Kuko ntashoboraga kwihagarika, ku wa Mbere mu gitondo banshyizemo sonde n’ubu ni yo nkoresha kugira ngo inkari zisohoke. Kuko uburibwe ari bwinshi cyane, ku wa Kabiri bampaye ibinini n’umuti w’amazi ngo ahari bibugabanye, ariko ndacyaribwa cyane. Bari gusanasana nyine nk’abaganga ariko nkurikije ko imitsi hafi ya yose yayiciye, sinzi ko nzongera kuba umugabo ukundi, ni bwo bwoba mfite.”

Avuga ko uyu mugore ari we umwanduranyaho, akagerekaho ingeso y’ubusinzi no kumuca inyuma. Banatonganiye mu isoko, amuretse agataha bukeye azi ko asanga nta kibazo ahubwo asanga yashatse urwembe rwo kumwangiza.

Ati: “Bari baranadushyize ku rutonde rw’ingo zizasezerana vuba, numva mbishaka ntekereza ko byatuma areka izo ngeso, ariko kuva angize atya kubana na we ndumva bitashoboka kuko amaherezo yazanyica.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, avuga ko uru ari rumwe mu ngo bafite zibana nabi bagerageje kunga ariko bikaba iby’ubusa.

Ati: “Urugo rwabo rwari mu zo dufite zibanye nabi mu karere, twagerageje kunga bikananirana. Banabanaga bitemewe n’amategeko.” 

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko umugore aketsweho kwangiza igitsina cy’umugabo akoresheje urwembe yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Yasabye imiryango kwirinda amakimbirane agera aho gushaka kuvutsanya ubuzima.

Biteganywa ko uyu mugore nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 114 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4/12/2023 rihindura itegeko No 68/2018, ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese wangiza imyanya ndangagitsina y’undi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06