Nyamasheke: Umugore yahuye nuruva gusenya nyuma yuko imbwa z’umuturanyi zamusanze mu murima ahinga zikamurya

Nyamasheke: Umugore yahuye nuruva gusenya nyuma yuko imbwa z’umuturanyi zamusanze mu murima ahinga zikamurya
Ayingeneye Alphonsine w’imyaka 31, wo mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke yahuye n’uruva gusenya ubwo yari ari mu murima wenyine ahinga imbwa 2 atamenye aho ziturutse zikaza zikamurya, zikamukomeretsa bikomeye ukuguru akahavanwa ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Kibogora.
Byabaye saa saba z’amanywa ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2024, umwe mu batabaye uri no mu bamufashije kugera ku bitaro bya Kibogora yabwiye Imvaho Nshya ko baje kumenya ko izo mbwa ari iz’umuturanyi w’umurima yahingagamo, bitazwi niba nyira zo yari yasize azirekuye cyangwa hari undi wazirekuye nyuma kuko basanze urwo rugo nta muntu n’umwe wari ururimo.
Nyiri izo mbwa kuva zarya uyu mugore kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2024 yari ataragaragara mu ruhame, bakeka ko yamenye ko imbwa ze zariye umuntu agatinya kugaruka ngo atahagirira izindi ngorane.
Ati: “Dufite impungenge zikomeye cyane z’izo mbwa. Ntituzi niba zikingiye, kuba zageze ubwo zijya mu murima witaruye urugo zarimo zikajya kurya uriya mugore wahingaga, nyira zo akaba nta gipangu agira, bitazwi niba zinafite aho ziba hatateza umutekano muke, n’abana bacu batangiye amashuri, akenshi bahanyura bonyine, akaba ataranagaragara ngo agire icyo avuga, turahangayitse cyane.’’
Yongeyeho ati: “Urebye uburyo umugore yaviriranaga, bigaragara ko iyo adatabarwa vuba bari no gusanga yanogotse, tukifuza ko ubuyobozi bwadufasha zikicwa, nyira zo tutazi niba hari uruhare afite mu kuba zararekuwe zikagera mu murima kurya uriya mugore agakurikiranwa nibura akamuvuza, akanacibwa ibihano byo kurekura imbwa ziryana zigakora ariya marorerwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengera Hategekimana Naason, yahamirije Imvaho Nshya aya makuru, ashimira abaturage batabaye kare bakajyana uwo mugore mu bitaro bya Kibogora ataragira ibindi bibazo bikomeye bititezwe, ibitaro bikaba bikomeje kumwitaho akavurwa ataha.
Ati: “Dukeka ko zari zikingiye kuko buri mwaka ufite imbwa wese tumusaba kuzikingiza. Ntituzi uko byagenze ngo zigere mu murima zirye uwo muturage ariko zimaze kumurya n’abaturage bamaze kumutabara zikabacika, twamenye amakuru ko zasubiye kwa nyira zo, icyakora we kugeza ubu ntituramubona.”
Avuga ko uwariwe n’izo mbwa yatanze ikirego kuri RIB, ikaba yatangiye iperereza ngo harebwe niba nta ruhare rwa nyira zo mu guteza uwo mutekano muke, anamuvuze, anategekwe uburyo agomba kuzicunga ngo zitazagira undi zangiza, cyangwa nibiba ngombwa zicwe.
Mu Karere ka Nyamasheke hari hasanzwe ikibazo cy’imbwa zizerera zirya amatungo y’abaturage,mu mezi ashize zikaba zarariye amatungo menshi mu Mirenge inyuranye, hafatwa ingamba zo kuzica, zimwe ziricwa izidapfuye zikomeza kuza zirya andi matungo nyuma.
Ikibazo cy’imbwa zirya abaturage zibasanze mu mirima, zivuye mu ngo akaba ngo ari ubwa mbere kigaragaye.
Hategekimana Naason yasabye abaturage batunze imbwa kuzikingiza, bakazishyira aho zitabangamira umutekano w’abandi, cyane cyane muri ibi bihe abana banyuranamo bajya banava ku mashuri n’abaturage bagana mu mirima.