Nyamasheke: Umugabo yafatiwe mu cyuho saa sita z’ijoro amaze gucukura urusengero

Apr 29, 2024 - 06:59
 0  332
Nyamasheke: Umugabo yafatiwe mu cyuho saa sita z’ijoro  amaze gucukura urusengero

Nyamasheke: Umugabo yafatiwe mu cyuho saa sita z’ijoro amaze gucukura urusengero

Apr 29, 2024 - 06:59

Sindayigaya Jean Paul w’imyaka 30, yafashwe saa sita z’ijoro zishyira uyu wa gatandatu tariki 27 Mata 2024 amaze kumena amadirishya, ari guca urugi rw’urusengero rw’Itorero EMLR Bizimba mu Kagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, bikekwa ko yari agiye kwibamo ibyuma by’umuziki.

Uyu mugabo atuye  mu Mudugudu wa Kamina Aakagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi yafatiwe mu cyuho saa sita z’ijoro mu gihe kuri iryo torero bari bamaze iminsi bataka kwibwa barayobewe ababikora kuko buri gihe bahoraga basana ahatoborwa n’abajura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi Hagabimfura Pascal, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yari asanganywe ingeso y’ubujura.

Avuga ko abaturiye urwo rusengero bumvise amadirishya amenagurwa n’urugi rucibwa hakoreshejwe ibikoresho biremereye, bahanahana amakuru, umwe mu baturage aromboka amugwa gitumo.

Amufashe ngo barwanye aramucika ariruka, ariko yamumenye gusa ngo nta kintu yari yakibye muri urwo rusengero rwarimo ibyuma bacurangisha n’ibindi bikoresho.

Gitifu Hagabimfura ati: “Muri uko kwiruka, yahataye inkweto n’ibikoresho yakoreshaga, irondo ryo mu Kagari ka Kagarama riba ryabimenye riha amakuru iryo mu ka Gitwe atuyemo. Irihawe amakuru ryagiye kumucungira iwe mu rugo, ahageze umugore aramukingurira arinjira riramureka, riramurarirarimufata mugitondo abyutse.”

Avuga ko yahise ashyikirizwa Sitasiyo y’Urwegp rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Macuba, yemera ataruhanyije ko ari we wabikoze.

Umwe mu basengera muri uru rusengero yavuze ko icyo bifuza ari ukurihwa ibyo bamaze iminsi bibwa byose, akanagura ibirahure by’amadirishya yamennye n’urwo rugi yangije.

Ati: “Birababaje kubona umuntu yiba akagera n’aho yiba mu rusengero. Ntitwashoboye kumubona ngo tumubaze niba asanzwe asenga cyangwa yarigeze gusenga akabireka.  Ni imyuka mibi imutera kwiba mu nsengero aho ayikura ngo asengerwe ave muri izo ngeso mbi yiyegurire Imana.”

Yakomeje agira ati: “Icyo dushaka, ubwo igisambo kibonetse, dusanzwe twibwa tukabura utwiba, aturihe ibyarwibwemo byose, anarihe ibyo yaraye yangije. Ariko anihane ave muri izo ngeso mbi, dore aracyari muto, imbaraga ze zakora ibindi aho kurara aca inzungi n’amadirisha yiba.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karambi buvuga ko bigayitse kuba umuntu nk’uwo ukiri muya yafatirwa mu bujura mu gihe hari amahirwe yo kubona imirimo mu Murenge wabo.

Butanga urugero rw’ubuhinzi n’ubusoromyi bw’icyayi, no gukora mu ruganda rw’icyayi ahaboneka amahirwe menshi y’akazi ku bafite ubushake bwo kugakora.

Bunagaragaza kandi ko bwashyizeho ingamba zihamye zo guhangana n’abajura, bugahamiriza abakibikora ko nta kabuza bazafatwa, cyane ko amarondo yakajijwe ndetse n’abaturage bakaba barakangukiye gufatanya n’inzego mu kwicungira umutekano.  

Source: igikanews

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461