Nyamasheke: Umugabo wishe atemye abantu babiri barimo n'umugore we warutwite yarashwe

Feb 6, 2025 - 16:06
 0  1297
Nyamasheke: Umugabo wishe atemye abantu babiri barimo n'umugore we warutwite yarashwe

Nyamasheke: Umugabo wishe atemye abantu babiri barimo n'umugore we warutwite yarashwe

Feb 6, 2025 - 16:06

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Kasenjara, Akagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, habereye ubwicanyi bukomeye bwakozwe n’umugabo witwa Niyonagize Xavier w’imyaka 50, bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe.

Uyu mugabo yafashe umuhoro atema inka, atemagura umugore we, Uwiragiye Costasie w’imyaka 45 wari utwite, ndetse n’umuturanyi wabo, Mukarurangwa Béatrice w’imyaka 60, bombi bahasiga ubuzima.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu mugabo yajyaga afatwa n’uburwayi bwo mu mutwe, aho kenshi yakizwaga binyuze mu masengesho. Kuri uyu munsi nabwo, ubwo yari yongeye kugira ibibazo, abo mu muryango we bari bongeye kumusengera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Mukabarahira Jeannine, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko inzego z’umutekano zirimo Polisi, RIB na DASSO, zahageze kugira ngo zigenzure ibyabaye.

Ubwo bageraga aho byabereye, Niyonagize Xavier yasohotse afite umuhoro agerageza gutema umwe mu bapolisi, maze ahita araswa arapfa.

Imirambo y’abishwe yajyanwe ku Bitaro bya Bushenge, mu gihe hakomeje gutegurwa uburyo bwo gushyingura abaguye muri ubu bwicanyi.

Niyonagize Xavier n’umugore we basize abana bane, umuto muri bo akaba afite imyaka itanu.

Inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyaba cyaratumye uyu mugabo afata icyemezo cyo kwica umugore we n’umuturanyi.

MUNANA Omega Boy I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 798 810 714