Nyamasheke: Inzu yahiye irakongoka ibyarimo byose bitikiriramo

Nyamasheke: Inzu yahiye irakongoka ibyarimo byose bitikiriramo
Inkongi y’umuriro yibasiye igikoni n’inzu nini by’uwitwa Sahunkuye Anicet w’imyaka 44, wo mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, ibyarimo byose bitikiriramo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntendezi, Nshimiyimana Sam Mathieu, avuga ko ibi byago byabaye ahagana saa tanu z’amanywa zo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena, ubwo ba nyiri urugo bari bagiye mu mirimo bagasiga batazimije umuriro wo mu gikoni.
Uwo muriro basize batazimije ngo wafatishije inkwi zari zihari, igikoni cyose kirafatwa ndetse gikongeza inzu nini.
Yagize ati: “Batekeye abana babo babiri bato bafite igikoma cya mugitondo, babasiga mu baturanyi umugabo ajya mu kazi ke mu mirima y’icyayi y’uruganda rwa Gisakura.
Umugore yagiye mu isoko rya Bushenge yibagirwa kuzimya umuriro uracumbeka, ufatisha inkwi zari zikirimo na zo zifatisha igikoni cyose kirashya kirakongoka.”
Abaturanyi b’uyu muryango babonye igikoni kigurumana baratabara ariko umuriro ubarusha imbaraga, barwana no kuzimya inzu nini nay o umuriro ubabana mwinshi.
Gusa umuriro wacogojwe utararangiza inzu yose ku buryo hari utubaho duke bazayikuraho bubaka inshya, ariko ngo ibyarimo byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 600.000 byatikiriyemo.
Muri byo harimo imyambaro, ibyangombwa by’ubutaka, ibiribwa n’ibindi byose byarimo cyane ko ari igikoni n’inzu nini byose byari byubakishijwe imbaho.
Gitifu Nshimiyimana yashimiye abaturage bahise batabara hakaba hari agace k’inzu karokowe, abibutsa ko umuco mwiza nk’uwo wo gutabarana ukwiye kwimakazwa ndetse bakawukomeza baremera uyu muryango wahuye n’ibyago.
Yasabye abaturage kujya bagenzura ko umuriro wo mu ziko bawuzimije neza, kugira ngo impanuka nk’izi zirindwe.
Mu misni ishize n’ubundi mu Mirenge inyuranye y’aka Karere, cyane cyane ikunze kubakwamo inzu z’imbaho cyane, hakunze kuvugwa inkongi z’umuriro.
Ubuyobozi bwakunze gukangurira abaturage kwirinda gusiga umuriro wo mu ziko nta muntu uwugenzura, bakanakoresha insinga z’amashanyarazi zujuje ubuziranenge kuko izitabwujuje hari aho na zo ziteza ibibazo nk’ibyo.