Nyamasheke: Inzu 2 zahiriye icyarimwe ndetse n'ishyamba

Nyamasheke: Inzu 2 zahiriye icyarimwe ndetse n'ishyamba
Tariki ya 25 Kanama wabaye umunsi mubi cyane muri bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyamasheke, aho inkongi y’umuriro yibasiye inzu zabo n’ishyamba mu Mirenge inyuranye, bamwe bagahishirizamo ibintu byose ntibasigarane n’urwara rwo kwishima.
Inkongi ya mbere ni iyabaye mu ma saa yine n’igice z’igitondo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, yibasira inzu y’amatafari, igikoni n’ubwiherero bya Sindahabinyura Gaspard w’imyaka 42 ufite umuryango w’abantu batanu.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, yavuze ko iyi nkongi bikekwa ko yaba yaratewe n’umuriro w’amashanyarazi yahereye mu gikoni, ikomereza mu nzu nini no mu bwiherero, byose birashya birakongoka.
Ati: “Amahirwe ntawe umuriro wasanze mu nzu kuko hahiye umugabo, umugore n’abana badahari.”
Ibyahiriye muri iyi nzu, hamwe n’inzu ubwayo byabaruriwe agaciro ka 7 865 500.
Mu ma saa sita z’amanywa z’uwo munsi ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama, mu Murenge wa Mahembe, Umudugudu wa Nyarusiza, Akagari ka Nyakavumu, hahiye ishyamba ryari rikongejwe n’umuturage watwikaga amakara atabifitiye uruhushya.
Ku bw’amahirwe ingabo z’u Rwanda, ubuyobozi n’abaturage bafatanyije bazimya iryo shyamba hatarashya hanini cyane, uwaritwitse arabacika.
Uwo munsi ahagana saa cyenda z’igicamunsi ni bwo mu Mudugudu wa KibandaAkagari ka Kinunga, mu Murenge wa Nyabitekeri, hahiye igikoni cy’umuturage witwa Mukandasumbwa Olive w’imyaka 47.
Visi Meya Mukankusi Athanasie, yagize ati: “Iki gikoni cyo cyahiye biturutse ku burangare bw’abana bo muri urwo rugo barimo botsa nyirankono, umuriro urabarenga ufata ibiti byari birunze hafi y’igikoni ugera mu gikoni kurashya kurakongoka. Ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi umuriro barawuzimya nta wahasize ubuzima.
Uyu munsi wasaga n’uwabaye uw’inkongi z’umuriro mu Mirenge inyuranye y’aka Karere, inkongi ya nyuma yabaye ahagana saa tanu z’ijoro hashya inzu ya Nzanana Anastase w’imyaka 43, wo mu Mudugudu wa Cyeshero, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Bushekeri, inzu y’umuryango w’abantu 10.
Aha ho uyu muyobozi avuga ko inzu uyu muryango wose wari urayemo yahiye baryamye biturutse ku muriro wo mu ziko batari bazimije.
Ati: “Aha ho umuriro watangiriye mu gikoni, bifata ibiraro by’inka n’ingurube, inka yari iri mu kiraro ihiramo, n’ingurube zirashya, umuriro ufata inzu nini, ku bw’amahirwe abaturage baratabara abari mu nzu batari bamenye ibyabaye kuko bari basinziriye, bakangukira hejuru, bumvise induru ko inzu yabo yahiye bayisohokamo biruka.”
Avuga ko yahiye igakongoka n’ibyarimo byose, umugore nyir’urugo afatwa n’ihungabana rikomeye ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gisakura.
Visi Meya Mukankusi Athanasie avuga ko abahuye n’ibyago byo guhisha inzu bose vacumbikiwe mu baturanyi igihe hagitegerejwe ubufasha bahabwa, cyane cyane ubwatuma bongera kubona aho barambika imisaya.
Yavuze ko izi nkongi inyinshi zaturutse ku burangare, asaba abaturage kwitonda cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi, bakirinda icyakurura inkongi z’umuriro kuko zibasiga iheruheru.
Izi nkongi zije zikurikira izo mu Karere ka Rusizi aho hegitari zirenga 10 z’umukandara wa Nyungwe zibasiwe, ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024, mu Murenge wa Nyakarenzo inzu y’umuturage yahiriyemo abana be 2 bato, bagakongoka n’ibyarimo byose.