Nyamasheke: Inkongi y'umuriro yibasiye inzu y'umukecuru w’imyaka 97

Nyamasheke: Inkongi y'umuriro yibasiye inzu y'umukecuru w’imyaka 97
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024, Nibwo umukecuru witwa Nyirabititaweho Elizabeth w’imyaka 97 yahuye n'impanuka y'inkongi yibasiye inzu yabagamo wenyine mu Mudugudu wa Gitanga, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, ubu arasembera nyuma y’uko iyo nzu yabagamo igihe igakongoka.
Amakuru avuga ko iyo nzu yamuhiriyeho ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi, ku bw’amahirwe akurwamo ari muzima, ariko ibyarimo byose bitikiriramo.
Bivugwa ko hahiriyemo ibifite agaciro k’ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda. Umwe mu baturanyi batabaye mbere yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mukecuru asanganywe integer nke akaba atanabona cyangwa ngo yumve neza.
Muri ayo masaa cyenda ubwo yari atetse anota nk’uko asanzwe abigenza ni bwo umuriro wo muziko wakongeje inkwi asanzwe yifashisha mu kuwufatisha ntiyabimenya, za nkwi na zo zikongeza inzu yose.
Bigoranye ngo yaje kumva abantu bahondagura urugi yari yegetseho mu gihe yari atetse, bamubwira ko inzu yahiye basakuza cyane ku bw’amahirwe mamusangamo atarafatwa baramuterura bamukuramo inzu yamaze gufatwa yose nkuko ImvahoNshya ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati: “Twamukuyemo ku bw’amahirwe umuriro utaramugeraho, tugerageza kuwuzimya biratunanira, ibyari birimo ntitwagira na kimwe turokora. Kuko yari asanzwe nta bintu byinshi agira mu nzu atishoboye. Ku bufatanye n’ubuyobozi n’Inzego z’umutekano, habaruwe ibifite agaciro k’amafaranga 80.000 byahiriyemo birimo utwenda yajyaga yambara, n’uturibwa duke yahabwaga n’abagiraneza.”
Yavuze ko nta makuru menshi bafite kuri uwo mukecuru ku birebana n’umuryango we ariko ngo muri bo bahise bishakamo uwamucumbikira by’agateganyo, mu gihe bagitegereje icyo ubuyobozi buza kumukorera.
Yasabye ubuyobozi bw’uyu Murenge gukorera ubuvugizi uyu mukecuru akabona isakaro, maze abaturage bagafatanya kumushakira ibisigaye ndetse bakanamwubakira.
Yashimangiye ko nk’abaturage bo biteguye kuba batanga umuganda wabo uwo mukecuru akubakirwa, bityo akaba asaba abayobozi kwoihutisha iryo sakaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Uwimana Damas, yashimangiye ko uwo mukecuru arimo gukurikiranwa n’abaturanyi be ariko ntiyagira icyo asubiza ku kuba hari icyo ubuyobozi bugiye gukora ngo yongere kubona aho atura n’ibimutunga.
Ati: “Ari gukurkiranwa n’abaturanyi be mu miryango, nta kindi.”