Nyamasheke: Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yakoze impanuka igonganye nindi hakomereka abantu 6

Feb 16, 2025 - 18:06
 0  244
Nyamasheke: Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yakoze impanuka igonganye nindi hakomereka abantu 6

Nyamasheke: Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yakoze impanuka igonganye nindi hakomereka abantu 6

Feb 16, 2025 - 18:06

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Dong Feng ifite plaque RAH 671F yagonganye na Toyota Coaster ifite plaque RAC 793 Q abantu 6 bari muri Coaster barakomereka.

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Mahembe, akarere ka Nyamasheke mu muhanda wa Kivu belt.

Imodoka yo mu bwoko bwa Dong Feng yavaga mu isantere y’ubucuruzi ya Mugonero yerekeza mu ya Karengera, itwawe n’umushoferi witwa Masezerano Emmanuel naho Coaster yavaga Rusizi yerekeza Rubavu, itwawe n’umushoferi witwa Ntigengwa Innocent.

Uwari uri aho iyo mpanuka yabereye wavuganye na Imvaho Nshya dukesha iy'inkuru yavuze ko iyi Dong Feng ikimara kugonga iriya Coaster hakomeretse 6.

Ati: “Hahise hakomereka bidakabije 6 bari muri Coaster, iyo Coaster irangirika mu ruhande rw’imbere, Dong Feng igongwa mu rubavu. Mu by’ukuri ni amahirwe akomeye cyane abashoferi bombi bagize kuko uburyo impanuka yari imeze yari guhitana benshi, ariko hakomereka bariya 6 gusa, bitari cyane.”

Umwe mu bari muri Coaster we yagize ati: “Yadukubise ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima. 6 twari kumwe bahise bakomereka, ariko kuko bitari bikomeye cyane, twahise duhabwa indi modoka na bo turajyana buri wese avuga ko aho gukerererwa yihangana akaza kujya ku ivuriro ryegereye aho aviramo.”

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yabwiye Imvaho Nshya ko abo bagenzi 6 bakomeretse byoroheje, byatumye bakomezanya urugendo n’abandi aho indi modoka iziye.

Ati” Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’uwari utwaye Dong Feng.”

Yakomeje ati: “Tuributsa abatwaye imodoka kwitwararika igihe bari mu muhanda, birinda umuvuduko n’uburangare.” 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06