Nyamasheke: Barakekwaho kujugunya umwana wabo w'imfura mu bwiherero

Nyamasheke: Barakekwaho kujugunya umwana wabo w'imfura mu bwiherero
Umugabo n’umugore we bo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, barakekwaho kujugunya umwana wabo w’imfura ufite imyaka 12 mu bwiherero ariko ku bw’amahirwe agakurwamo n’abaturage bo muri aka gace akiri muzima.
Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru ni uko uyu mugabo kugeza ubu yahise aburirwa irengero akaba ari gushakishwa n’inzego z’umutekano mu gihe umugore we yamaze gutabwa muri yombi.
Abaturage bo muri aka gace baturanye n’uyu muryango, bavuga aba babyeyi bahoraga bavuga ko uwo mwana wabo w’imyaka 12 yabananiye kuko n’iyo avuye ku ishuri aho gukora imirimo yo mu rugo ahita ajya kuzerera.
Bavuga ko kugira ngo bamujugunye mu bwiherero, byatewe n’uko ku wa Kabiri bamutumye ibiti byo gushingirira ibishyimbo, aho kubizana ajya kuzerera, atashye bamuraza hanze, mu gitondo babyutse bamubona hanze aho yaraye, se aramufata aramukubita aranamuzirika akoresheje imyenda.
Umwe muri bo yagize ati: “Yamubohesheje imyenda amaguru n’amaboko, amusiga aho atinyagambura ajya kwahira ubwatsi bw’amatungo, nyina aramufata aboshye amujugunya mu bwiherero ku bw’amahirwe akurwamo n’abaturanyi bahise babimenya.”
Akomeza avuga ko uyu mwana ku bw’amahirwe yavuye muri ubwo bwiherero agihumeka ariko yangiritse cyane kuko bari banamukomerekeje ku buryo yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kibogora.
Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukankusi Athanasie, yabwiye IGIHE ko aba babyeyi bajugunye umwana wabo mu bwiherero ariko ku bw’amahirwe akurwamo akiri muzima.
Ati “ Igihari ni uko ababyeyi bakubise umwana bamuta mu bwiherero ariko akurwamo akiri muzima ari gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima.”
Yakomeje asaba ababyeyi kujya bubahiriza uburenganzira bw’abana kuko baba bakwiye kurerwa neza.