Nyamasheke: Amayobera ku rupfu rw'Umusore w'imyaka 21 waparamiye imodoka ayivuyeho ahita apfa!

Aug 16, 2024 - 18:15
 0  527
Nyamasheke: Amayobera ku rupfu  rw'Umusore w'imyaka 21 waparamiye imodoka ayivuyeho ahita apfa!

Nyamasheke: Amayobera ku rupfu rw'Umusore w'imyaka 21 waparamiye imodoka ayivuyeho ahita apfa!

Aug 16, 2024 - 18:15

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, Nibwo umusore witwa Ntihishwa Ildéphonse w’imyaka 21 wari utuye mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Jarama, mu Murenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke,yitabye Imana nyuma yo kururuka imodoka y'ikamyo yari yuriye ubwo yerekezaga mu Karere ka Karongi.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yuriranye kuri iyo kamyo n'urundi rubyiruko ariko bamwe batangira kuvaho kubera ko bakomerwaga n'abaturage ariko Ntihishwa we avunira ibiti mu matwi kugeza ubwo ayivuyeho yagerageza kwambuka umuhanda agahita agongwa n'indi modoka agahita apfa.

Avuga ko uyu musore wari waracikirije amashuri ageze mu wa 4 w’abanza, nta kazi kandi yakoraga iwabo, nyuma y’ iyi mpanuka umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga, umushoferi wamugonze ajyananwa n’imodoka yari atwaye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihombo nkuko ImvahoNshya ibitangaza.

Amakuru y'iyi mpanuka, BTN dukesha iyi nkuru; yayahamirijwe n'Umuvugizi w'Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda muri Polisi y'Igihugu, SP Emmanuel Kayigi aho yavuze ko nyakwigendera yapfuye nyuma yuko yari apanduye imodoka yari yuriye yayivaho agahita agongwa n'indi modoka ubwo yageragezaga kwambuka umuhanda.

Yagize ati" Mu gihe cya Saa Kumi z'umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, muri Kibogora-Gihombo mu karere ka Nyamasheke habaye impanuka yaguyemo uwitwa NTIHISHWA Ildephonse w'imyaka 21 y'amavuko. 

Yitabye Imana nyuma yuko yuriye imodoka y'ikamyo yavaga Nyamasheke yerekeza Karongi ageze aho aho aviraho arapandurura mu kwambuka umuhanda ahura n'imodoka yindi y'ikamyo yabisikanaga niyo yari ariho ihita imugonga yitaba Imana.

SP Kayigi, yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera no kwibutsa abantu ko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese ndetse no kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga ikindi bibuka gutangira ku gihe amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano wo mu muhanda.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzumwa.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com