Nyamagabe: Abayobozi b'utugsri n’abahuzabikorwa ba DASSO bahawe moto zizabafasha mu kazi.

Nyamagabe: Abayobozi b'utugsri n’abahuzabikorwa ba DASSO bahawe moto zizabafasha mu kazi.
Kuri uyu wa Gatanu, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 62 bo mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’abahuzabikorwa ba DASSO mu mirenge itandukanye, bahawe moto zizabafasha mu kazi, basabwa kurushaho kuzamura ibipimo bya serivisi basanzwe baha umuturage.
Ni moto 82 zagenewe abanyamabangwa nshingwabikorwa b’utugari bagera kuri 62; ndetse n’abahuzabikorwa ba DASSO mu mirenge no ku rwego rw’akarere bagera kuri 20.
Abahawe izi moto, bavuze ko bari basanzwe bagorwa n’ingendo za buri munsi zibageza ku kazi kubonana n’abaturage cyangwa kujya mu nama ku murenge n’akarere.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Nkomane, Nsengiyumva Fraterne, yabwiye IGIHE ko moto yahawe ije kumwunganira mu kazi ke ko kugera ku baturage.
Ati:”Nkomane ni Umurenge uri kure cyane mu mirenge igize Akarere. Ufite utugari 6 turi kure cyane mu misozi igoranye, kugerayo byari bigoranye cyane kuko twagendaga n’amaguru, ubu rwose kubona moto biraza kudufasha kugera ku baturage.”
“Nk’ ubu iyo twabaga dufite inama ku Karere, byadusabaga kubyuka saa sita z’ijoro tukitegura kuko imodoka yahagurukaga saa munani z’ijoro. Ubwo twahageraga nka saa kumi n’imwe mu museso, kandi inama iri butangire saa tatu. Urumva ayo masaha yose wabaga wicaye utegereje. Byatuvunaga cyane ariko ubu bigeye koroha.’’
Seneza Eric na we yavuze ko yajyaga agorwa no kugera ku baturage bose b’akagari ka Ngiryi ayobora, hakabaho nk’igihe hari inteko z’abaturage atajyamo kubera hamubereye kure .
Yagize ati “Hari nk’igihe umuturage yaguhamagaraga habaye nk’ikibazo cy’amakimbirane,akeneye ko umugeraho, watinda ugishakisha uko uhagera ugasanga ibintu byafashe indi ntera’’.
Minisitiri w’Ubakozi ba Leta n’Umurimo akaba n’imboni y’Akarere ka Nyamagabe Prof. Bayisenge Jeannette, yabasabye kurushaho gutanga serivisi inoze kugira ngo abaturage bakomeze gutera imbere.
Yagize ati “Turabasaba kuzikoresha neza mu rwego rwo kuzamura igipimo cya serivisi muha umuturage,kuko nibwo muzaba mugaragaje ko mworoherejwe akazi koko.’’
Akarere ka Nyamagabe kagizwe n’utugari 92. Abayobozi b’utugari 62 nibo bahawe moto kuko abandi 30 basigaye bayobora by’agateganyo, ibibimisha uburenganzira bwo kuzihabwa kuko nta masezerano ya burundu y’akazi bafite.



