Nyagatare: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu 6 barimo umwanditsi w’urukiko n’umuhesha w’inkiko

Nyagatare: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu 6 barimo umwanditsi w’urukiko n’umuhesha w’inkiko
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rufunze abantu batandatu bo mu karere ka Nyagatare, rukaba rubakurikiranyeho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo cyangwa ngo babunganire mu nkiko ku byaha bakurikiranyweho.
Abafunzwe nk’uko RIB yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X barimo Mwiseneza Jerome wari umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Mabondo Semahoro Victor wari usanzwe ari umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bafatanyacyaha babo bane.
Aba bantu uko ari batandatu bafungiye kuri Station za RIB za Gatunda na Nyagatare, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB mu butumwa bwayo yavuze ko ishimira cyane abaturage bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bya ruswa, ahubwo bagatanga amakuru kubayibasaba kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.