Nyagatare: Urupfu rw'umusore w'imyaka 35 wazize impanuka rukomeje gushengura benshi

Nov 6, 2024 - 09:13
 0  1210
Nyagatare: Urupfu rw'umusore w'imyaka 35 wazize impanuka rukomeje gushengura benshi

Nyagatare: Urupfu rw'umusore w'imyaka 35 wazize impanuka rukomeje gushengura benshi

Nov 6, 2024 - 09:13

Mu Ijoro ryo kuwa 04 Ugushyingo 2024, nibwo uwitwa Yambabariye Jean Bosco wari utuye mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Gakirage yakoze impanuka ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare mu Kagari ka Gakirage mu Mudugudu wa Kibuga I, aho Jean Bosco uri mu kigero cy’imyaka 30 yagonganye n'umunyegare agahita ahasiga ubuzima.

SP Twizeyimana ati “ Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Moya z’ijoro, umusore w’imyaka 35 yari atwaye moto aza kugonga igare ryari ritwawe n’umusore w’imyaka 20. Uwo musore rero yahise yitaba Imana mu gihe umunyonzi we yakomeretse cyane. Iyi mpanuka twavuga ko yatewe no kudahana intera hagati y’abari mu muhanda kuko bose bajyaga mu cyerekezo kimwe.”

SP Twizeyimana yasabye abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda bakirinda umuvuduko, bakamenya guhana intera mu gihe bari mu muhanda, kwirinda kuvugira kuri telefone mu gihe batwaye ibinyabiziga,kwirinda ibisindisha n’ibindi bibi byose byabateza impanuka.

Yavuze ko umirambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Nyagatare mu gihe barindiriye ko ikorerwa isuzumwa.

Biravugwa ko uyu musore yakoraga akazi kubuvuzi bw'amatungo (Veterinary) ndetse Urupfu rwe rukaba rwashenguye benshi kuko ngo yari umuntu usabana ndetse ukunda Abantu muri rusange.

Umuryango wa Yambabariye Jean Bosco watangaje ko gushyingura birakorwa tariki 07 Ugushyingo 2024.

Nka BIGEZWEHO twihanganishije Umuryango ndetse n'Inshuti ba Nyakwigendera, Imana umuhe iruhuko ridashira.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com