Nyagatare: RIB yafunze Umucamanza mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gatunda ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa

Nyagatare: RIB yafunze Umucamanza mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gatunda ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa
RIB yafunze Uwingabiye Delphine, Umucamanza mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gatunda ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko.
Hanafunzwe kandi umugabo we Rwarinda Theogene ukurikiranweho kuba icyitso muri icyo cyaha.
RIB iraburira abakoresha inshingano n'ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika, kuko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk'uko amategeko abiteganya.
RIB kandi irashimira abakomeje kugira ruhare mu kurwanya ruswa batanga amakuru kugirango tuyirandure mu gihugu cyacu.