Nyagatare: Nyiribyondo afunzwe azira gusambanya umwana w’imyaka 17 wakodeshaga iwe

Nyagatare: Nyiribyondo afunzwe azira gusambanya umwana w’imyaka 17 wakodeshaga iwe
Hagumubuzima Claude, uri mu kigero cy’imyaka 45 wo mu Kagari ka Gashenyi, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare, yatawe muri yombi akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko w’umubyeyi wakodeshaga mu gipangu cye.
Hagumubuzima avugwaho kuba yarahengereye umubyeyi w’uyu mukobwa yagiye guca inshuro maze akamusanga mu nzu akamuhohotera.
Uyu mukobwa n’umubyeyi we bari basanzwe bacumbikiwe n’uyu mugabo usanzwe ari umushoramari ufite depot y’inzoga, inzu akodesha zitandukanye n’ibindi bikorwa by’iterambere..
Ubwo uyu mukobwa yabibwiraga umubyeyi we, bahise bitabaza ubuyobozi ari bwo uyu mugabo yafatwaga ndetse uyu mukobwa ajyanwa kwa muganga.
Umubyeyi w’umwana wafashwe ku ngufu, yavuze ko yabwiwe iyi nkuru ubwo yari yagiye guca inshuro agatabazwa n’umuturanyi wari unyuze iwe aje kumureba agasanga umwana arira avuga ibimubayeho.
Ati: “Nahise ntaha njyana n’uwo nakoreraga, umwana mujyana kwa muguganga nyuma umugabo aza gufatwa.”
Yongeraho ko ibi byamugizeho ingaruka, aho abaturanyi bamwibasiye bavuga ko yari kumvikana bakamuha amafaranga ariko ntafungishe umukire.
Ati: “Naribasiwe cyane nirukanwa aho nabaga. Abaturage barampigira ndetse bambwira ko ndi ikigoryi mba nasabye amafaranga singaragaze ikibazo kuko n’ubundi ngo atazatindayo. Nishinganishije mu buyobozi kuko imiryango ye imereye nabi, umwana ntagisohoka kubera kumukomera bavuga ko uwo dufungishije tuzamuzira.”
Hari abaturanyi b’iyi miryango yombi bavuga ko bababajwe n’iyi nkuru ndetse bakanenga ababyeyi gito bangiza abana bangana n’ababo.
Turatsinze Didier yagize ati: “Ibi byatubereye agahomamunwa. Ni inkuru mbi ku muntu twari dusanzwe dufata nk’umuturanyi wagufasha igihe cyose ugize ikibazo. Gusa niba koko ibi yarabikoze yaba yaratugayishije ariko kandi aba anangije ejo hazaza h’umwana. Ni ibyo kwamaganwa na buri wese cyane ko navuga ko ari n’icyorezo kuko bisigaye byumvikana hirya no hino mu gihugu.”
Uwambayingabire Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, yemeje ayo makuru ndetse anashimangira ko ukekwa kuri ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gihe iperereza rikomeze n’ubutabera butangwe.
Yakomeje agira ati: “Dusaba abaturage kutagira uwo bizera cyane mu gucunga abahohotera abana bab,o ariko kandi n’igihe babona hari ibimenyetso biganisha ku kuba umwana yahohoterwa hagatangwa amakuru ku gihe.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda kugwa mu byaha nk’ibi kuko bifite ingaruka ziremereye, ahubwo bakarangwa n’ubupfura, ubunyangamugayo no kuyoborwa n’umutimanama. Ati: “Ibi ubifite byakurinda kugwa mu mabi nk’aya.”
Uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17, amaze kugira abana 10 yabyaye ku bagore batatu.