Nyagatare ibitera byahagurukiwe

Nyagatare ibitera byahagurukiwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagaragaje ko hashyizweho abashinzwe umutekano bashinzwe gukumira ibitera kugira ngo bidasagarira abaturage, bwizeza abaturage ko hari gushakwa umuti urambye w’iki kibazo.
Ku muntu uzi mu Mujyi wa Nyagatare, munsi y’umuhunda hari ahantu hari ishyamba rikikije umugezi w’Umuvumba ribamo ibitera byinshi, bikunze kwibasira abaturage ndetse bamwe bikabarya.
Ni ikibazo kimaze igihe kinini cyaraburiwe igisubizo nyamara abaturage bakigaragaza kenshi. Hari abo byamburaga nk’imineke, avoka n’ibindi ndetse mu myaka yashize byigeze gukomeretsa umwana mu buryo bukomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko iki kibazo kibangamye kugeza ubu, gusa agaragaza ko hari ibyo babaye bakoze mu kwishakamo ibisubizo mu gihe bategereje umwanzuro urambye.
Yakomeje avuga ko bafite ishyamba ry’imikingo rireshya na hegitari 400 ko ariho byakabaye biba ariko ngo akenshi biraharenga bikaza ku muhanda rimwe na rimwe bikanabangamira abantu.
Ati “ Ku bufatanye na RDB twashatse abantu babikumira, babibuza gushoka muri ririya shyamba kugira ngo ntibijye mu baturage. Iyo unyuze mu Mujyi ubu urababona bahari n’umuturage ukibonye cyasohotse ashobora guhamagara abo bantu bafite telefone, banambaye impuzankano wamubona ukamumenya ko afite izo nshingano.”
Meya Gasana yavuze ko bari gushaka ibisubizo birambye by’uko ibi bitera byabaho bitabangamiye abaturage bafatanyije n’izindi nzego.