Nyagatare: Abaturage baratabariza Mukagatare Concessa ukingisha ikirago akarara ku butaka

Nyagatare: Abaturage baratabariza Mukagatare Concessa ukingisha ikirago akarara ku butaka
Abaturanyi b’umugore witwa Mukagatare Concessa wo mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Musheri mu kagari ka Noma baramutabariza basaba ko yafashwa akabona aho arambika umusaya kuko aho aba hameze nko kuba hanze aho aba mu matafari agakingisha ikirago cy’ibirere akarara hasi mu itaka.
Ubwo umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru yageraga muri aka gace yegereye Mukagatare maze amubwira ibibazo afite avuga ko mbere yakodeshaga ariko akaza kubura ayo kwishyura bituma bamwirukana. Nibwo yahisemo kuza kuba muri ayo matafari bigaragara ko hariho gahunda yo kubaka inzu ariko ananirwa igeze mu madirishya.
Mukagatare Concessa avuga ko abayeho nabi ngo kuko iyo imvura iguye imushiriraho yose ndetse n’izuba ryava rikamwica bityo akaba asaba ko yahabwa amabati agashyira hejuru kugira ngo abashe kugama imvura nk’abandi.
Imibereho mibi y’uyu mubyeyi ishimangirwa na bamwe mu baturanyi be basaba ko yafashwa kugira ngo abe yava muri iyo mibereho mibi abayemo. Umwe ati: “Akingisha ikirago akarara ku butaka. Leta nimufashe”.