GATSIBO: Abakozi bo mu butabera n’ibyitso bariye ruswa Urukiko rwakatiye urubakwiriye

GATSIBO: Abakozi bo mu butabera n’ibyitso bariye ruswa Urukiko rwakatiye urubakwiriye
Tariki ya 21 Gicurasi 2024 ,Urwego rw’Igihugu cy’ubugenzacyaha-RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 10 barimo n’abakora mu rwego rw’ubutabera bakekwagaho icyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke.
Nk’uko RIB yari yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 21 Gicurasi 2024, abatawe muri yombi bari bafunzwe tariki 16 Gicurasi 2024, barimo Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Abagenzacyaha 2 bakorera kuri Station ya RIB ya Ngarama mu Karere ka Gatsibo, n’abantu batatu biyise Abakomisiyoneri bakoreraga muri Santere ya Ngarama, mu Karere ka Gatsibo; ndetse n’abaturage babiri bari bafite abantu babo bafunze.
RIB yari yatangaje kandi ko abo bafunzwe nyuma y’uko hari hashize iminsi bakorwaho iperereza ku cyaha bakekwaho cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke.
Abakora mu butabera ngo bari barubatse uburyo bazajya bakamo abantu indonke bishingiye ku birego bari gukurikiranwaho, haba mu Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko.
RIB yakomeje igira iti: “Ibi babikoraga bifashishije Abakomisiyoneri bakoraga nk’abahuza babo n’abantu bafite ababo bafunzwe cyangwa bari gukurikiranwa. Ikigereranyo cy’amafaranga bakiraga kuri buri dosiye ni ibihumbi 200 Frw.”
“Urugero, iperereza ryagaragaje ko mu matariki atandukanye y’Ukwezi kwa Mata, hari dosiye zigera kuri eshanu, zakiriwemo indonke ngo abantu bagombaga gufungwa ngo bafungurwe n’abagomba gufungurwa ngo bakomeze gufungwe. Ibi bikorwa by’abo bantu bakekwa byagaragaye mu byaha byo gukubita no gukomeretsa, mu bujura, gusambanya abana, kutambamira cyangwa gutesha agaciro icyemezo cy’ubutabera.”
Mu rukiko byarangiye gute?
Amakuru BWIZA ifite ni uko Urukiko rwemeye kwakira ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha kuko cyaje mu nzira no mu buryo bukurikije amategeko,rugisuzumye rusanga gifite ishingiro kuri bimwe;rwemeje ko Micomyiza Placide, Uwayezu Jean de Dieu, bahamwa n’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
Rwemeje ko Tuyisenge Jean D’Amour ahamwa n’ubwinjiracyaha, gutanga indonke;rwemeje ko Hagenimana Albert alias PAPA Tania, Ndyanabo Jean Damascene Habihirwe Benjamin na Mbarushimana Haruna bahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu gusaba no gutanga indonke.
Rwemeje ko Seroza Vincet, Singirankabo Théogene, Hategekimana John, bahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke.
Rwemeje ko Habumugisha Boniface, Misago Jean Marie badahamwa n’icyaha cyo gusaba indonke,rwemeje ko Iradukunda Diane adahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke.
Rwemeje ko Abiringira Emmanuel adahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu gusaba no gutanga indonke.
Urukiko ruhanishije Micomyiza Placide igifungo cy’imyaka icumi (10 ans) n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda ingana na milijyoni imwe n’ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu (1.250.00frw);
Urukiko kandi ruhanishije Uwayezu Jean de Dieu igifungo cy’imyaka ine (4 ans) n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda ibihumbi magana atandatu (600.000frw);
Urukiko ruhanishije Hagenimana Albert alias PAPA Tania igifungo cy’imyaka itandatu (6ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu n’ibihumbi magana ane (5.400.000frw);
Ruhanishije Ndyanabo Jean Damascene igifungo cy’imyaka ine (4 ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ingana na miliyoni enye n’igice (4.500.000frw);
Ruhanishije Habihirwe Benjamin, igifungo cy’imyaka ine (4 ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibuhumbi magana atandatu (600.000frw).
Ruhanishije Mbarushimana Haruna, igifungo cy’imyaka ine (4 ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda n’ibuhumbi magana atandatu (600.000fw);
Ruhanishije Hategekimana John, igifungo cy’imyaka itanu (5ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atandatu (600,000).
Uru rubanza rukaba rwarasomewe mu ruhame ku wa Gatanu,tariki ya 22 Ugushyingo 2024,mu Ngoro y’Urukiko rwa Nyagatare ruherereye mu Ntara y’Iburasirazuba.
Source: Bwiza