Nyabihu: Habaye impanuka ikomeye ikamyo ipakiye umusenyi igwiriye umunyonzi ahita yitaba Imana.

Nyabihu: Habaye impanuka ikomeye ikamyo ipakiye umusenyi igwiriye umunyonzi ahita yitaba Imana.
Mu Murenge wa Mukamura ku muhanda Musanze-Rubavu, habereye impanuka mu gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, aho ikamyo ipakiye umusenyi (garaviye) igwiriye umunyonzi ahita yitaba Imana.
Iyo kamyo yamanukaga iva mu gice cya Rubavu yerekeza Nyabihu yakaze ikorose irenga umuhanda, igwira umusore ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare wo mu murenge wa Jenda wari ku nkengero z’umuganda asunika amata ku igare, ahita ahasiga ubuzima.
Umurambo wa nyakwigendera ukaba uri ku ivuriro rito rya Bigogwe (Centre médicalisé de Bigogwe), nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide, yabitangarije Kigali Today dukesha iy'inkuru.
Ati «Imwe muri zino kamyo nini zitwara umucanga, yamanukaga iva mu gice cya Rubavu igeze hano ku Mukamira igwira umunyonzi wo mu Murenge wa Jenda ahita yitaba Imana, umurambo uri muri Centre medicalisé ya Bigogwe, amakuru yisumbuye yatangwa n’ishami rya Polisi rihinzwe umutekano wo mu muhanda».