Nyabihu: Abaturage bahangayikishijwe n’uko hari abari mu mazu ategeshejwe n’inkingi zibiti kubera ibiza

Nyabihu: Abaturage bahangayikishijwe n’uko hari abari mu mazu ategeshejwe n’inkingi zibiti kubera ibiza
Muri Shyira mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Uburengerazuba, hari abaturage bavuga ko batewe impungenge n’inzu zabo bategesheje inkingi z’ibiti nyuma y’uko ibiza bibasenyeye.
By’umwihariko abatuye mu i santere ya Vunga baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko bitewe n’imvura ijya ikunda kwibasira aka karere , inzu zimwe ngo zaguye hasi izindi zisigara zitezwe n’inkingi z’ibiti bityo bikaba byarabasigiye igihombo.
Umwe ati "byaduteye igihombo, twahabonaga ibyo kurya n’icyo kunywa, turahangayitse kuko amahirwe twagize nuko tutari twazirayemo ariko harimo ibintu".
Undi ati "igihombo byaduteye byadusubije inyuma, umuntu yari ari gushaka mituweli y’abana ariko ubu tugiye mu bintu byo gusana.
Mu gihe imvura itaracisha macye, aba baturage bavuga ko batewe ubwoba n’amazi amanuka mu migende itandukanye ku buryo umunsi runaka n’inzu zasigaye zishobora gukushumurwa n’umuvu.
Izi mpungenge kandi zirashingira ku kuba ngo nta buryo bwashyizweho bwo gufata amazi y’imvura iba yaguye.
Bwana Ndando Marcel ,Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Shyira, arahamagarira abaturage bose bakiri muri iki kibaya gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kwihutira kuhava bakajya kuri site yabugenewe ya Bihembe.
Ati "kugirango hatagira umuturage utakaza ubuzima bwe kandi twese tuba twatangiye no kwirinda turashishikariza abaturage ubona ahantu hose haba hamushyira mukaga kuhimuka, hari site zateganyijwe ariko turasaba ufite ikibazo gikomeye hari site yateganyijwe mu bahura n’ibiza yakwegera ubuyobozi hanyuma nawe akajya kuri site".
Imvura yaguye muri Shyira mu mpera z’ukwezi gushize, yasize kandi imwe mu misozi yo muri uyu murenge yacitse inkwangu, imyaka yari ihinzwe kuri hegitari zirenga 4 ziganjemo urutoki n’ibishyimbo n’amazu. Ikindi kandi uruganda rwa koperative y’abaturage itunganya umusaruro w’ikawa mu mirenge ine yaha mu karere ka Nyabihu na rwo rwarangiritse.