Nubwo bizamura ubushake ariko abakundana bakwiye kwirinda gusomana mu gutwi

Mar 25, 2024 - 13:12
 0  549
Nubwo bizamura ubushake ariko abakundana bakwiye kwirinda gusomana mu gutwi

Nubwo bizamura ubushake ariko abakundana bakwiye kwirinda gusomana mu gutwi

Mar 25, 2024 - 13:12

Abakundana bakunze gusomana igice cy'ugutwi bakoresheje ururimi.Abiganjemo abageze mu zabukuru bakunze gusoma utwana duto mu gutwi bagakoza akarimi imbere babasetsa cyangwa babakirigita.

Byatangajwe ko iki kintu gikwiye kwitonderwa kuko cyangiriza ingoma y'ugutwi n'ibindi bice birimo. 

Joe Fields umugabo w'imyaka 82,wabaye umuhanga mu gutunganya amashusho y'indirimbo muri Irland,  yatangaje ko yatakaje ubushobozi bwo kumva bitewe n'uko nyirakuru yakundaga kumusoma ndetse agakoza akarimi mu gutwi kwe amukinisha. 

Umwarimu wo muri Kaminuza ya Hempstead yatangaje ko gusoma ugutwi k'umuntu biganisha ku gupfa kw'ingoma y'ugutwi umuntu agatakaza ubushobozi bwo kumva burundu cyangwa ugutwi kugahura n'indwara zirimo kumva urusaku n'umuyaga uhuha n'izindi ndwara zikomeye zibasira iki gice.

Uyu mugabo yagarutse ku nkuru y'umugore waje amutakira akamubwira ko, yapfuye ugutwi kumwe kubera umukunzi we yakundaga kumusoma agakoza ururimi mu gutwi kwe. 

Nk'uko bikomeza gutangazwa, gusoma ugutwi biganisha ku kwica ibice bifasha kumva no gusobanura amajwi ugutwi kumvise  birimo n'ingoma y'ugutwi "Eardrum".

Nk'uko iki kinyamakuru kibitangaza, abasore n'inkumi cyangwa abandi bakundana bakoresha ubu buryo basomana bagaragarizanya ko bishimiranye ariko bikabagiriza amatwi yabo mu buryo batazi.

Mu kanwa k'umuntu hashobora kuba hadasukuye neza, bityo amacandwe asigaye mu gutwi akaba yarema imyanda " infections" yangiza imbere. Ugutwi gufatwa n'indwara nyinshi zirimo umuhaha kandi biroroshye kuzirwara cyane cyane ku bana bato.

Gukoza ururimi mu matwi byangiza mu buryo buzwi nka" cochlear ear-kiss injury". Bisobanura kwangirika kwa bimwe mu bice by'ugutwi bibamo imbere, iki kibazo kikaganisha ku gupfa ugutwi ntikongere kumva namba, cyangwa kukumva ibice.

Uzabyumva kenshi iyo uvuye mu rwogero iyo hagize amazi asigara mu gutwi, ukumva kumeze nk'ukwazibye. Ni mu gihe abaganga bavuga ko mu gutwi hashobora gusukurishwa amazi ariko yakazuyazi nabwo bigakorwa na muganga mu buryo bwagenwe. 

Mukanwa humuntu ntihagomba kwizerwa igihe udasobanukiwe ko ari hazima.

Nk'uko bitangazwa nibyiza kwirinda gusoma umuntu mu gutwi ukoresheje ururimi, gutinda mu rusaku rwinshi, gukupita umwana cyangwa undi muntu ku gutwi n'ibindi byangiza ingoma y'ugutwi no kuyasukura ukozamo uduti nk'uko byagarutsweho bigomba gukorwa na muganga.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270