Ntibisanzwe! Umupolisi yivuganye umucuruzi bapfa ko yamwimye ruswa ya 3000 Frw

Ntibisanzwe! Umupolisi yivuganye umucuruzi bapfa ko yamwimye ruswa ya 3000 Frw
Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi nyuma yo kurasa ndetse akica umucuruzi wamwimye ruswa yamafaranga y'u Rwanda ibihumbi 3frw.
Ni umucuruzi usanzwe agemura insenda ku isoko rya Marikiti yari aremye isoko bisanzwe hanyuma ahura n'umupolisi witwa John Kamau aramuhagarika kugira ngo abanze amusake.
Uyu mupolisi yavugaga ko muri urwo rusenda uyu mucuruzi witwa Bendict Maingi yashyizemo urumogi ayobya uburari.
Nyuma yo kumusaka akarubura, uyu mupolisi witwa John Kamau yahise yaka ruswa ingana na 500 Ksh uyu mucuruzi witwa Bendict Maingi ariko amubwira ko ari nta mafaranga afite ahubwo yamworohereza akigendera.
Nyuma y'uko uyu mupolisi abonye Bendict nta 500 Ksh afite, yamwatse 400 Ksh ahwanye na 3,000 Frw hanyuma undi amubwira ko afite 200 Ksh gusa. Uyu mupolisi nibwo yaje kurasa Bendict ahita anamuhitana nk'uko abatangabuhamya bari aho babitangarije ikinyamakuru Tuko dukesha iyi nkuru.