Ntibisanzwe! Ubundi buhanga buje bwo kohereza amafaranga hakoreshejwe bluetooth

Ntibisanzwe! Ubundi buhanga buje bwo kohereza amafaranga hakoreshejwe bluetooth
Mu myaka ya kera smartphone zitaramenyerwa, hakoreshwaga telefoni zamenyekanye cyane ku izina rya gatushi, aho izabaga zihagazeho zajyagamo ikarita ibika amafoto, video n’indirimbo ‘memory card’.
Iyo washakaga kohereza umuntu kimwe muri ibyo, byasabaga ko telefoni zanyu zombi zifungurwa Bluetooth, hanyuma mukazegeranya kugira ngo ibiri koherezwa byihute.
Ubwo Apple yamurikaga iOS 17.1, yanamuritse uburyo bukora neza neza nk’ubu nakita ubwa kera, ibwita ‘NameDrop’ aho telefoni zakira iyi iOS zegeranywa cyangwa zigahuzwa mu gusangizanya nimero za ba nyirazo nta kindi bisabye, n’ubwo bwo budakoresha Bluetooth.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo habaga inama ngarukamwaka, itegurwa n’ikigo gikomeye ku Isi mu by’ikoranabuhanga, Apple, izwi nka ‘WWDC [World Wide Developers Conference], hatangajwe ko mu byo kwitega kuri operating system nshya ya iOS 18, harimo n’uburyo bwo kwegeranya telefoni za iPhone mu kohererezanya amafaranga.
Ibi nibyo byahise binyibutsa ukuntu kera twohererezanyaga amafoto gutya none bikaba bigeze no ku mafaranga.
Ubu buryo buzajya bukora ku bafite iPhone zakira iOS 18 ndetse no ku bafite Apple Watch nazo zakira WatchOS 11.
Ntihigeze hatangazwa byinshi kuri ubu buryo, yaba uko buzakora, ibihugu buzatangirira gukoreramo ariko nk’uko NameDrop hari ibyo isaba kugira ngo ikore nko kuba waremejemo imyirondora yawe muri telefoni no gufungura AirDrop, nibwira ko n’ubu buryo hari ikintu kimwe cyangwa bibiri uzajya wemeza muri telefoni yawe kugira ngo bukore.
Icyavuzwe n’uko buzoroshya gahunda yo guhererekanya amafaranga kandi bigakorwa bidasabye imyirondoro myinshi cyane nk’uko ikenerwa mu bundi buryo bwinshi dusanzwe tuzi.
Ubundi buryo bushya bwitezwe kuri iyi iOS nshya ni uko izashoboza iPhone gukoresha uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bugufi buzwi nka ‘Rich Communication Services, RCS’.
Bwifashisha internet mu kohereza ubutumwa bugufi. Umwihariko wabwo ni uko wabukoresha wohereza amajwi, amashusho ndetse n’amafoto kandi bifite umwimerere wabyo.
RCS izashoboza iPhone kohererezanya ubutumwa na telefoni za Android nk’uko iMessage ikora kuri iPhone ebyiri. Hakaba hari n’utundi dushya twinshi tuzazana na IOS 18.
Byitezwe ko abazagerwaho na iOS 18 ari abatunze iPhone zirimo iz’ibyiciro bya iPhone 15, iPhone 14, iPhone 13, iPhone 12, iPhone 11, iPhone XS, iPhone XR, iPhone SE [2nd generation] na iPhone SE [3rd generation].