Ntawarusimbuka rwamubonye ariko umuhanzi Jay_Z we yarusimbutse

Ntawarusimbuka rwamubonye ariko umuhanzi Jay_Z we yarusimbutse
Umugore wari waratanze ikirego mu rukiko ashinja Jay-Z na P Diddy kumufata ku ngufu, we n’umunyamategeko we bahisemo gukura ikirego mu rukiko ku bushake.
Uyu mugore wahawe amazina ya ‘Jane Doe’ ku bw’umutekano we, yatanze ikirego mu Ukuboza 2024 avuga ko P Diddy na Jay-Z bamufashe ku ngufu mu 2000 ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko.
Yavuze ko bamusambanyije ubwo bari mu birori byabaye nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya Video Music Awards (VMA), gusa iki kirego byaje kugaragara ko cyuzuyemo amakosa no kwivuguruza.
Umuraperi Jay-Z ntabwo yahwemye guhaguruka akamagana iki kirego agaragaza ko uriya muntu ashaka kwibonera indonke gusa.
Nyuma y’uko uyu mugore akuyemo ikirego, Jay-Z yavuze ko ari intsinzi kuri we kuba ikirego cyakuwemo kandi ko atakifuriza umuntu uwo ari we wese kuba yakurikiranwa mu rukiko kuko bibabaza.