Ntago bisanzwe! Umukobwa wo muri Ghana yatunguranye yambara inzoka mu ijosi avuga ko itamurya

Apr 30, 2024 - 18:16
 0  330
Ntago bisanzwe! Umukobwa wo muri Ghana yatunguranye yambara inzoka mu ijosi avuga ko itamurya

Ntago bisanzwe! Umukobwa wo muri Ghana yatunguranye yambara inzoka mu ijosi avuga ko itamurya

Apr 30, 2024 - 18:16

Umukobwa wo mu gihugu cya yifashwe amashusho n’amafoto yambaye inzoka mu ijosi agaragaza ko baziranye ko ngo itamurya.Ubwo uyu mukobwa yambikwaga inzoka bagenzi be b’abahungu bo batinye.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye , uyu mukobwa yatunguye benshi bibaza uburyo yizera inzoka akayifata akayitamiriza umubiri wose ahereye ku mutwe.Nk’uko agaragara ku mafoto yashyize hanze , yari yifitiye icyizere cyinshi ari no guseka. 

Ababonye uyu mukobwa bibajije niba koko aribyo cyangwa niba ari imiti afite.Uwitwa Melisa yagize ati:”Bajya bavuga ngo abagore tugira ubwoba, none baravuga iki ?. Ubu noneho bemere ko tudasanzwe”.Nk’uko byagaragaye mu mafoto, abasore bananiwe gufata kuri iyi nzoka ndetse barayihunga mu gihe uyu mukobwa yagaragaje ugutinyuka kudasanzwe.

Tuganire , ese birashoboka ko umuntu yafata inzoka nzima akayiyambika nk’uko uyu mukobwa yabikoze ? Ese nta bundi buhanga bukoreshwa kugira uyu mukobwa abe yabashije gutinyuka cyane ? Tuganire

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06