Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri barenga 300 biga mu rwunge rw’amashuri abanza n’ayisumbuye

Mar 9, 2024 - 17:21
 0  131
Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri barenga 300 biga mu rwunge rw’amashuri abanza n’ayisumbuye

Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri barenga 300 biga mu rwunge rw’amashuri abanza n’ayisumbuye

Mar 9, 2024 - 17:21

Abitwaje intwaro mu gitondo cya tariki ya 7 Werurwe 2024 bashimuse abanyeshuri barenga 300 biga mu rwunge rw’amashuri abanza n’ayisumbuye rwa LEA ruherereye muri Leta ya Kaduna muri Nigeria.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Leta, Mansur Hassan, yatangarije CNN ko inzego z’umutekano zashoboye kubohora bamwe muri aba banyeshuri, abandi 287 basigara mu maboko y’abitwaje intwaro.

Yagize ati “Abanyeshuri bashimutiwe mu kigo cy’amashuri ku wa Kane saa mbiri z’igitondo. Abanyeshuri bagera kuri 287 barimo 100 biga mu ishuri ribanza n’187 biga mu ishuri ryisumbuye baracyari mu maboko y’amabandi. Abarenga 300 ni bo bari bafashwe, ariko bamwe batabawe.”

Guverineri wa Leta ya Kaduna, Uba Sani, yatangaje ko hateganyijwe gahunda yo gushinga ikigo cya gisirikare mu gace ka Kuriga karimo iri shuri kugira ngo umutekano waho ukazwe, kandi ngo ni icyemezo cyafashwe na Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu.

Mu 2021, abitwaje intwaro na bwo bashimuse abanyeshuri bagera ku 140 muri Leta ya Kaduna nyuma y’amezi make yari ashize bashimuse abandi 20 bigaga muri kaminuza, batanu muri bo bakabica.

Akenshi, iyo abitwaje intwaro muri Nigeria bashimuse abanyeshuri, basaba Leta kubaha amafaranga menshi kugira ngo babarekure. Iyo igihe ntarengwa kirenze atarishyurwa, hari ubwo babica nk’uko babigenje kuri aba bigaga uri kaminuza.

Ishimuta rikomeye ryabaye mu mateka ya Nigeria n’iry’abanyeshuri 276 ryakozwe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ku ishuri ryisumbuye rya Chibok ryigamo abakobwa gusa, muri Mata 2014. Bamwe muri bo baracitse, abandi bagirwa abagore n’ibi byihebe.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06