Nibo bakinnyi batanu ba film begukanye ibihembo mu mwaka wa 2023

Nibo bakinnyi batanu ba film begukanye ibihembo mu mwaka wa 2023
Nibo bakinnyi ba film nyarwanda bamamaye baka aribo bafashe ibihembo mu mwaka wa 2023.
Dore bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda begukanye ibihembo muri 2023
1. Aliah cool
Yegukanye igihembo cya Great Achiever Awards nk’uwagize uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro gitangirwa muri Nigeria.
2. Bahavu Jeannette
Yegukanye ibihembo bitatu birimo Best Actress, Best Series Film cyahawe filime ategura yise ‘Impanga Series’ ndetse n’igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi cyiswe People’s Choice Awards cyamuhesheje imodoka ya T5 Dynamic Sedan yakozwe mu 2017.
3. Miss Nyambo
Yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime w’umwaka witwaye neza “ Best Actress of the Year”, abikesheje ibikorwa yaramaze kugeraho.
4. Papa Sava
Yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime w’umugabo witwaye neza muri 2023 “ Best Male Actor of the Year”. Iki gihembo yacyakiriye ku ya 30 Mata 2023.
5. Phionah Igihozo
Yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukobwa wafashishe bagenzi be. Uyu mukobwa yegukanye iki gihembo cyatanzwe mu mwaka wa 2023.