Niba ushaka kongera ibiro mu gihe gito gerageza ntukabure aya mafunguro ku meza yawe

Niba ushaka kongera ibiro mu gihe gito gerageza ntukabure aya mafunguro ku meza yawe
Abantu benshi usanga bifuza kunanuka bitewe n’amahitamo yabo ariko kandi hakaba hari n’abifuza kongera ibiro bitewe n’impamvu zigiye zitandukanye.
Abahanga mu by’imirire usanga batanga inama y’imirire haba ku bashaka kunanuka cyangwa ku byibuha.
Urubuga Medical news to day igaragaza amwe mu mafunguro umuntu yafatanga akongera ibiro.Muri ibyo harimo;
1 - Imineke
Ushobora kurya umuneke nyuma yo gufata ifunguro rya mu gitondo cyangwa se ukawuvanga na yaourt.
2 - Ibigori
Mu gihe wifuza kongera ibiro cyangwa kubyibuha, ni byiza gufata amafunguro arimo ibigori (igikoma, umutsima wabyo cyangwa se kawunga), imvungure n’ibindi.
3 - Inkoko
Umuntu wifuza kongera ibiro agirwa inama yo kurya amafunguro akungahaye kuri proteine, muri zo n’inkoko irimo.
4 - Amavuta
Umubiri ukenera amavuta kugira ngo ibiro byiyongere. Wakoresha aya Elayo, amamesa, ibihwagari n’ayandi.
5 - Umugati
Ushobora kuwurya ku ifunguro rya mu gitondo cyangwa se ukawurenza ku mafunguro yandi.
6 - Imbuto ariko zidafite amazi menshi (Des fruits secs)
7 - Ibinyampeke (céréales)
Abantu batagira umwanya wo gufata ifunguro ry’amanywa, akenshi bakunze gufata ifunguro rya mu gitondo ririmo ibinyampeke kuko rifata mu nda. Ibinyampeke rero binifashishwa n’abashaka kongera ibiro, bakagirwa inama yo kubifata kenshi.
8 - Fromage
Fromage ikize ku bitera imbaraga (calories), ikaba ifasha kongera ibiro vuba kandi mu gihe gito
9 - Mayonnaise
Mayonnaise na yo ikungahaye ku bitera imbaraga ikaba ifasha mu kongera ibiro