Ni urwibutso rukomeye kuri twe! Imbamutima z’abahanzi baririmbye mu irahira rya Perezida Kagame

Aug 12, 2024 - 08:50
 0  189
Ni urwibutso rukomeye kuri twe! Imbamutima z’abahanzi baririmbye mu irahira rya Perezida Kagame

Ni urwibutso rukomeye kuri twe! Imbamutima z’abahanzi baririmbye mu irahira rya Perezida Kagame

Aug 12, 2024 - 08:50

Tariki ya 11 Kanama 2024, wabaye umunsi waruse indi mu buzima bw'Abanyarwanda cyane cyane abahanzi batanu batoranyijwe baririmbye mu irahira rya Perezida Paul Kagame, warahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Ni mu birori bikomeye by’urwibutso byabereye kuri Sitade Amahoro, ahari hakoraniye abantu ibihumbi 45 bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Ni umuhango wari umaze igihe utegerejwe, kandi koko wafashe umunsi wose. Kuva saa kumi n’imwe z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ibihumbi by’abantu bari banogewe no kwihera ijisho Akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda na Polisi, abaperezida barenga 20 bitabiriye uyu muhango, indahiro ya Perezida Kagame n’ibindi.

Ibyishimo byanatashye mu mitima ya benshi nyuma yo kwihera ijisho uburyo abahanzi batanu babataramiye barimo Senderi Hit wabimburiye abandi byanatumye ku mazina ye yongeraho izina ‘Rubimburirabahanzi’, akurikirwa na King James, Bwiza, Ariel Wayz ndetse na Chriss Eazy.

Wabaye umuhango udasanzwe kuri aba bahanzi, kuko bizandikwa mu mateka nk’abahanzi baririmbye mu irahira rya Perezida Kagame. Aba bahanzi batoranyijwe mu bandi benshi baririmbye mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame.

Ni urwibutso rudasaza kuri twe, kandi byari ubukwe kuri twe

Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi Hit wamamaye mu ndirimbo zigaruka ku burere-mboneragihugu, yavuze ko kuva yaririmba mu muhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame agendana ishimwe ku mutima, ariko kandi anashima inzego z’igihugu zamugiriye icyizere.

Ati “Ndishimye cyane, ndashima Imana, ndishimira icyizere igihugu cyiba cyaduhaye ngo dutaramire Abanyarwanda n’abanyamahanga baje kwifatanya natwe Abanyarwanda.”

Yavuze ko biriya birori abigereranya n’ubukwe, kandi ni amateka adasanzwe yanditswe mu mutima we no mu mitima y’Abanyarwanda bose muri rusange.

Ni ibintu ahuriyeho n’umuhanzikazi Bwiza wabwiye InyaRwanda ko ari umugisha udasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko kuba amaze imyaka ibiri mu muziki agahabwa umwanya wo kuririmba mu birori byo kwamamaza Perezida Kagame akaririmba no mu irahira rye, ni urwibutso rudasaza kuri we.

Ati “Ndishimye cyane kuba naririmbye mu birori byo kurahira k’Umukuru w’Igihugu. Nagiriwe amahirwe yo kumuherekeza muri ‘Campaign’ n’igihe yiyamamazaga none n’ubu natewe ishema cyane no kuba ku munsi wo kurahira nari umwe mu bagiriwe amahirwe yo gutaramira abitabiriye ibirori.”

Chriss Eazy wo muri Giti Business Group yavuze ko kuririmba mu irahira rya Perezida Kagame byamwongereye imbaraga n’ubushake mu rugendo rwe rw’umuziki.

Yavuze ko uriya munsi udasanzwe mu buzima bwe kuko ‘urukundo rwahuye no guhaza umutima’. Uyu muhanzi yavuze ko uyu mwaka uzahora mu mateka y’umuziki we, kuko bwari ubwa mbere atoye Umukuru w’Igihugu, bwari ubwa mbere ahuye na Perezida Paul Kagame, ndetse bwari ubwa mbere ‘arahiye mpari’.

Chriss Eazy ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Sekoma’, yavuze ko yabifashe nk’itsinzi ye kuko yagize uruhare mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame. Ati “Kuri njye nabifashe nk’itsinzi yanjye kuko no muri ‘Campaign’ twaragendanye hose." 

T. Clementine I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 624 572