Ngororero: Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rucumbikiye abasore batandatu bafatiwe mu mwobo biba amabuye y’agaciro

Feb 16, 2025 - 18:13
 0  115
Ngororero: Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rucumbikiye abasore batandatu bafatiwe mu mwobo biba amabuye y’agaciro

Ngororero: Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rucumbikiye abasore batandatu bafatiwe mu mwobo biba amabuye y’agaciro

Feb 16, 2025 - 18:13

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gatumba, rucumbikiye abasore batandatu babarizwa mu itsinda ry’abiyise Abahebyi bafatiwe mu cyuho batangiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bafatiwe mu mwobo uherereye ahazwinko ku Cyome, mu Murenge wa Gatumba, Akarere ka Ngororero bakaba bafashwe ku bufatanye bw’abaturage, Polisi n’inzego z’ibanze. 

Umwe mu baturage b’uyu Murenge wa Gatumba, yabwiye Imvaho Nshya ko izo nsoresore zicukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko batazi abazigurira ayo bacukuye. 

Ati: “Ni muri urwo rwego rero, Polisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, bakoze operasiyo yo gufata abari mu mwobo bacukura ayo mabuye, hafatwa 6, ubu bari kubibazwa muri RIB ya Gatumba.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba Mwangaza Amani, yavuze ko aba Bahebyi bafashwe ari bwo bagitangira gucukura. 

Ati: “Habanje gufatwa 4 mu rukerera rushyira uyu wa 15 Gashyantare, mu mwobo hasigaramo 2 banze kuvamo, na bobafatwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare. Bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatumba.”

Avuga ko abenshi muri aba Bahebyi ari urubyiruko rwagiye rucikiriza amashuri, aho kuyasubiramo cyangwa ngo rugane imyuga yaruteza imbere rugahitamo kwijandika mu byaha.

Yaboneyeko kuburira abagitekereza kwishora mu bucukuzi butemewe ko ari icyaha kigira ingaruka zishyira ubuzima bwabo mu kaga karimo no kuba babura ubuzima. 

Anasaba abaturage gukomeza ubufatanye mu kubahashya, bakajya batangira amakuru ku gihe, kuko baba ari abana babo, abavandimwe, abaturanyi cyangwa inshuti zabo. 

Yashimangiye ko igihe abishora mu bicukuzi bw’amabuye y’agaciro bagiriye impanuka mu birimbe imiryango yabo ihura n’ingorane ndetse n’Igihugu kikaba gihombye. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP KarekeziTwizere Bonaventure, yavuzwe ko bafashwe nyuma y’igenzura rigamije gukumira ubucukuzi butemewe bwangiza ibidukikije n’umutekano w’abaturage.

Ati: “Tuboneyeho umwanya wo gushishikariza abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe kuko buteza ibyago bikomeye, birimo impanuka zitwara ubuzima bw’abantu, kwangiza ibidukikije no guhungabanya umutekano.”

Yavuze ko ubucukuzi bukwiye gukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo bugirire ababukora akamaro, aho guteza ibibazo. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06