Ngororero: Dore umuyobozi ushinjwa gukubita umuturage inkoni z'akabwana hafi kumwambura ubuzima

Ngororero: Dore umuyobozi ushinjwa gukubita umuturage inkoni z'akabwana hafi kumwambura ubuzima
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rwamiko , Akagari ka Rwimiko mu Murenge wa Matyazo, mu Karere ka Ngororero barashinja umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wabo gukubita umuturage akamugira intere azira kwiba telefoni .
Abaturage barimo abo mu muryango wa Ngendahimana Jean Damascene, bavuga ko uwo mugabo arembeye mu bitaro bya Kabaya amaze iminsi igera ku 10 arembye akaba ari muri Koma .
Umugore we avuga ko ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Rwamiko witwa Uwiringiyimana Patrick, yakubise umugabo ubu akaba arembye ku buryo ubuzima bwe buri mu kaga.
Umuvandimwe wa Ngendahimana Jean Damascene, bivugwa ko wakubiswe n’ushinzwe umutekano avuga ko ubuzima bw’umuntu wabo buri mu kaga ku buryo ashobora no gupfa kuko arembye cyane .
Yagize ati "Aho ari ku Kabaya, ntabwo avuga ari muri koma aya masaha."
Bamwe mu baturage bavuga ko babonye uburyo Ngendahimana yakubiswemo bavuga ko Uwiringiyimana Patrick yamukubise atabajwe n’umuyobozi w’Umudugudu nyuma y’uko asabwe gutanga telefoni umukobwa witwa Mukamana yari yasize iwe mu rugo rwa Ngendahimana kugira ngo bamushyiriremo umuriro .
Umwe mu baturage yavuze yiboneye ushinzwe umutekano mu mudugudu wabo akubita inkoni 4 uwo muturage bashinjaga kwiba telefoni.
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Matyazo, Rutagisha Aimable, yemeza ko umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rwamiko yatawe muri yombi ndetse akaba afungiye kuri sitasiyo ya Kabaya akaba arimo gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.
Source: Bwiza