Ngororero: Dore umugabo uvugwaho kubeshya abaturanyi ko igitsina cye cyaburiwe irengero

Dec 8, 2024 - 12:10
 0  917
Ngororero: Dore umugabo uvugwaho kubeshya abaturanyi ko igitsina cye cyaburiwe irengero

Ngororero: Dore umugabo uvugwaho kubeshya abaturanyi ko igitsina cye cyaburiwe irengero

Dec 8, 2024 - 12:10

Umugabo witwa Marcel wo mu karere ka Ngororero, umurenge wa Matyazo, akagari ka Rwamiko ho mu mudugudu wa Rwamiko, aravugwaho guhimba ikinyoma avuga ko ubugabo bwe bwaburiwe irengero, bityo akaba yarasabaga amafaranga ibihumbi 600Frw kugira ngo ajye kwivuza bugaruke .

Abaturanyi be bavuga ko bari bahangayitse cyane bakimara kumva ko mugenzi wabo Marcel yabuze igitsina. Ibintu bavuga ko ari ikinyoma kidasanzwe.

Bamwe mu bamuzi neza, bavuga ko byari imitwe Marcel yahimbye nk’uko na we ubwe abyiyemerera. Hari n’abavuga ko uyu mugabo yabwiraga abaturanyi be ko afite agahinda, bamubaza bati "Ese uri kunyara ute?" akabasubizanya amaganya menshi ndetse akanarira avuga ko cyarigise.

Iyo uyu mugabo yabazwaga uko ubugabo bwe bwaburiwe irengero, yavugaga ko hari umuntu bahaye amafaranga ibihumbi 600Frw, ngo rero na we akaba akeneye ibihumbi 600Frw kugira ngo bugaruke.

Abo basangiraga inzoga bo babwiye itangazamakuru ko uyu mugabo hari ubwo yasabaga amafaranga abantu kugira ngo abereke ko ubugabo bwe bwarigise.

Bikavugwa ko yabwiye abo mu muryango we barimo bashiki be ko agiye gukora akantu ’akabeshya ko ubugabo bwe bwagiye. Hanyuma uwo bahuye wese bakajya bamubwira ko ibyabaye kuri musaza wabo ari akumiro.

Uyu mugabo witwa Marcel iyo atari mu ruhame yemera ko hari igihe byabayeho ubugabo bwe bukabura, ariko yagera kuri kamera akabihakana avuga ko cyari igihuha cyakwirakwijwe n’abantu benshi bityo hagira ubimubazaho akabimwemerera ati "N’ubundi byagiye".

Source: Bwiza 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461