Ngoma: Abatuye muri aka karere bahangayikishijwe n’imbwa zizerera ku gasozi zirya abaturage

Jun 7, 2024 - 12:33
 0  104
Ngoma: Abatuye muri aka karere bahangayikishijwe n’imbwa zizerera ku gasozi zirya abaturage

Ngoma: Abatuye muri aka karere bahangayikishijwe n’imbwa zizerera ku gasozi zirya abaturage

Jun 7, 2024 - 12:33

Abaturage batuye mu tugari twa Musya na Rwikubo ,mu Murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma, bavuga ko bahangayikishijwe n’imbwa zizerera ku gasozi zikarya bamwe muri bo cyangwa abana babo mu gihe basaba ubuyobozi kubatabara izo mbwa zikicwa .

Umwe mu baturage avuga ko imbwa y’umuturanyi we yamuririye umwana, asabye nyiri iyo mbwa kumufasha kuvuza umwana amubwira ko nta bushobozi afite bwo kumufasha .

Yagize ati "Imbwa yandiriye umwana mpita mujyana kumuvuza ku buryo nageze hano Saa tatu z’ijoro,ngeze aha nabwiye nyiri imbwa ko agomba kumfasha kuvuza umwana ,ambwira ko ntako yimereye ,mvuza umwana njyenyine ."

Uyu muturage akomeza agira ati "Dufite ikibazo kuko imbwa ziracyahari ,ubwo navaga kumuteza urushinge rwa 4 iyo nanjye yashatse kumfata."

Undi muturage avuga ko bahangayikishijwe nuko imbwa zirirwa Ku gasozi zirya abaturage agasaba ko izo mbwa zicwa.

Ati "Imbwa iherutse umuturanyi wacu Kandi imbwa n’ikintu kibi twebwe turasaba ko izo mbwa zicibwa mu Gihugu rwose."

Umuyobozi w’Akarere Niyonagira Nathalie avuga abantu bafite imbwa bakwiye kuzitaho ndetse bakubahiriza amabwiriza yo kuzorora .

Yagize ati "Ntabwo imbwa ikwiye kuzerera ,abazoroye mubyo basabwa harimo kuyitaho no kuyigaburira ndetse no kuyikingiza kuko imbwa idakingiye ishobora gufatwa n’ibisazi kandi ibisazi by’imbwa n’indwara yandura ."

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501