Ngiyi impamvu ikomeye Visi Perezida wa Tanzania Philip Mpango yahyikirije ibaruwa y'ubwegure bwe Perezida Samia Hassan Suluhu

Ngiyi impamvu ikomeye Visi Perezida wa Tanzania Philip Mpango yahyikirije ibaruwa y'ubwegure bwe Perezida Samia Hassan Suluhu
Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yatanganje ko yakiriye ibaruwa y'ubwegure bwa Visi Perezida Philip Mpango, ndetse ana bimenyesha Abarwanashyaka ba CCM mu Nama nkuru y'ishyaka yari imaze iminsi ibiri iteraniye Dodoma.
Perezida Samia yavuze ko Visi Perezida we Philip Mpango yamusabye ko yajya mu kiruhuko bitewe n'impamvu zuko akuze.
Samia Ati" Visi Perezida Philip Mpango yansabye ko yajya mu kiruhuko ku mpamvu zuko akuze aho afite imyaka 68, bityo ko akeneye kuruhuka, nakomeje ku mwangira ariko akomeza ku binsaba arinabwo yanzaniye ibaruwa y'igaragaza ubwegure bwe".
Samia yabwiye abarwanashyaka ba CCM ko nyuma yokumva impamvu ze yarabyemeye ariko amusaba ko yakwihangana akazegura nyuma y'amatora, kuku nubundi mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Cumi, bazatora Perezida w'Igihigu ndetse na Visi Perezida.
Visi Perezida Philip Mpango yabaye Visi Perezida asimbuye Samia Hassan Suluhu wari umaze kuba Perezida nyuma y'urupfu rwa Nyakwigendera Dr John Joseph Pombe Magufuri.