Ngiri ikoranabuhanga rihambaye ryakozwe rizoroshya kugirana ibihe bidasanzwe n’abapfuye

Ngiri ikoranabuhanga rihambaye ryakozwe rizoroshya kugirana ibihe bidasanzwe n’abapfuye
Hakozwe ikoranabuhanga ry’ubwenge-bukorano ryiswe ‘live forever mode’, rishobora gukora kopi yawe ariko yo ku ikoranabuhanga, ikigana ijwi, imigirire n’imyifatire byawe ku buryo n’ubwo wapfa, ya kopi yawe yo yakomeza ubuzima bwawe.
Ibi kugira ngo bigerweho bisaba iminota 30 gusa, kugira ngo iri koranabuhanga rigufate amashusho uri gukora nk’ikintu runaka cyangwa uvuga, kugira ngo ryifashishe ayo makuru rikora undi muntu musa muri mudasobwa.
Iri koranabuhanga ryubatswe na rwiyemezamirimo w’imyaka 38 y’amavuko, wihebeye urwego rw’ikoranabuhanga, Artur Sychov, nyuma y’uko se umubyara yasanzwemo kanseri, bigatuma agira ubwoba ko atazongera kugirana ibihe byiza na we.
Ibi byamubereye imbarutso yo gukuraho izo nzitizi, yubaka ubu buryo buzatuma akomeza kugirana ibihe bidasanzwe na se, kabone n’ubwo yaba yarapfuye.
Artur yavuze ko intego ari uko umuntu wo ku ikoranabuhanga akomeza kubaho ubuziraherezo, ku buryo abamukomokaho bose bazajya bagirana ibiganiro n’ibindi bihe bitandukanye.
Yavuze ko iri koranabuhanga ushobora kuryongerera amakuru y’umuntu ku buryo uko iminsi ishira, we wo muri mudasobwa arushaho kugira byinshi ahuriyeho n’uwa nyawe ushobora no kuba yarapfuye.
Mbere y’uko iri koranabuhanga rimurikwa ku mugaragaro, Sosiyete ya Artur, Somnium Space, niyo iri gukora igerageza rya ryaryo, ku cyicaro cyayo gikuru giherereye mu Mujyi wa Prague, muri Repubulika ya Czech.
Amakuru ahari avuga ko ‘Live forever mode’ izashyirwa hanze bitarenze uyu mwaka, umuntu akazajya asabwa kwishyura ifatabuguzi kugira ngo ayikoreshe uko abishaka.
