Ngibi ibyamamare bigezweho mu Rwanda bigiye gutora bwa mbere

Jul 9, 2024 - 08:47
 0  432
Ngibi ibyamamare bigezweho mu Rwanda bigiye gutora bwa mbere

Ngibi ibyamamare bigezweho mu Rwanda bigiye gutora bwa mbere

Jul 9, 2024 - 08:47

Ku wa 15 Nyakanga 2024 Abanyarwanda bazaba babukereye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’aya Badepite.

Imyiteguro yayo igeze kure kuko ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya yaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no kuba umudepite birarimbanyije.

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibyamamare 10 byo mu Rwanda bizaba bigiye gutora bwa Mbere.

1. KAMIKAZI Dorcas ni muhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba yaravutse muri 2006.

2. ISHIMWE Vestine ni umuramyi wavutse muri 2004 na we akaba azaba agiye gutora ku nshuro ye ya mbere.

3. NSHUTI MUHETO Divine ufite ikamba rya nyampinga w’u Rwanda akaba yaravutse muri 2003.

4. Umuraperi ZEO Trap ugezweho mu jyana ya Rap na we ari kuri uru rutonde rw’ibyamamare nyarwanda bizaba bitoye bwa Mbere, aho yavutse muri 2001.

5. Umunyamakuru ABERA Martina uherutse kugirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame na we azaba atoye bwa Mbere kuko yavutse muri 2001.

6. Umuhanzi JUNO Kizigenza wavutse muri 2001 ni ku nshuro ya mbere na we azaba atoye.

7. Umuhanzi NIYO Bosco wavutse muri 2001 na we yisanga kuri uru rutonde rw’abazaba batoye bwa mbere.

8.Umuhanzi ARIEL Wayz wakanyujijeho mu rukundo na Juno Kizigenza yavutse muri 2001 na we azaba atoye bwa mbere.

9. ELEMENT Eleeh usanzwe utunganya imiziki y’abahanzi yavutse muri 2000.

10. Umuhanzikazi BWIZA wavutse mu 1999 na we azaba atoye bwa mbere. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06