NESA yahaye igisubizo abarimu bakosoye ibizamini bya Leta batarahabwa agahimbazamusyi kabo Kandi hari abandi bagahawe

NESA yahaye igisubizo abarimu bakosoye ibizamini bya Leta batarahabwa agahimbazamusyi kabo Kandi hari abandi bagahawe
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko kiri gukora ibishoboka ngo gikemure ikibazo cy’abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/25 ariko bakaba batarahabwa agahimbazamusyi ibagomba.
NESA yatangaje ibi, nyuma y’uko hari abarimu bamaze iminsi binubira kuba bagenzi babo barabonye amafaranga na ho bo akaba atarabageraho.
Itangazo rihuriweho NESA na Koperative Umwarimu-Sacco baheruka gusohora, rivuga ko "igikorwa cyo kwishyura abarimu bakosoye ibizamini bya Leta agahimbazamusyi kabo cyaratangiye kandi kirakomeje".
NESA na Umwarimu SACCO bakomeje basobanura ko umwarimu wagurijwe cyangwa wahawe ’overdraft’ ku gahimbazamusyi, yishyura igihe ahawe agahimbazamusyi, hagakurwaho ayo yagurijwe.
Ni mu gihe iyo umwarimu wafashe ’Overdraft’ ku gahimbazamusyi yafashe yishyuwe umushahara we w’ukwezi kandi atarishyurwa agahimbazamusyi, système y’Umwarimu SACCO ihita ikata amafaranga kuko iba itazi ko ari umushahara cyangwa agahimbazamusyi.
Icyakora icyo gihe Koperative Umwarimu-Sacco ngo ihita yongera gusubiza kuri konti y’uwahembwe amafaranga aba yakaswe ku mushahara we, kuko ntaho biba bihuriye n’agahimbazamusyi yakoreye akosora ibizamini bya Leta.
Imibare iri ku rubuga rwa NESA yerekana ko abarimu barenga 2,500 ari bo bakosoye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abarenga 10,000 bakosora ibisoza Icyiciro Rusange.
Ni mu gihe abarenga 2,000 bakosoye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, na ho abarenga 1,600 bakosora iby’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.