NEC Update: Itangazo ryihutirwa rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange

Sep 16, 2024 - 09:23
 0  955
NEC Update: Itangazo ryihutirwa rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange

NEC Update: Itangazo ryihutirwa rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange

Sep 16, 2024 - 09:23

Reba aho amatora y'abasenateri azabera. Ayo ku itariki 16 Nzeri 2024 ahenshi azabera ku Karere no ku Mujyi wa Kigali, naho ayo ku itariki 17 Nzeri azabera mu bigo by'amashuri makuru na kaminuza byatoranyijwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yasobanuye uburyo aya matora azakorwa.

Haratorwa abasenateri 14 muri 26 batorwa, aya matora akaba yitabirwa n’abagize Inama njyanama z’uturere n’abagize biro z’inama njyanama z’imirenge.

Hazatora kandi abarimu n’abashakashatsi bigisha mu buryo buhoraho muri za kaminuza n’amashuri makuru bya Leta.

Abasenateri bandi bashyirwaho na Perezida wa Repubulika abandi bagatorwa n’ihuriro ry’imitwe ya politike.

Abajyanama baratorera mu biro by’itora bigera kuri 28, mugihe abarimu n’abashakashatsi bigisha mu buryo buhoraho muri za kaminuza n’amashuri makuru bya Leta bo bazatorera mu biro by’itora bigera kuri 22.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yasobanuye impamvu Sena itajya iseswa.

“Sena ntabwo ijya iseswa. Ni urwego rudaseswa kubera inshingano zarwo.”

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com