Nangaa yahamije ko SADC itazatuma Tshisekedi adakurwa ku butegetsi

Nangaa yahamije ko SADC itazatuma Tshisekedi adakurwa ku butegetsi
Corneille Nangaa urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahamije ko imbaraga z’ingabo z’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) zitazabuza Perezida Félix Tshisekedi gukurwa ku butegetsi.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru La Libre, Nangaa uhuza ibikorwa by’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) yagaragaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaranzwe n’ubwicanyi, gukoresha nabi inzego z’ubutabera, ivanguramoko no guhungabanya umutekano w’uburasirazuba bwo muri RDC.
Yagize ati “Tshilombo ni we wateye umutekano muke, ategura imitwe yitwaje intwaro n’ubwicanyi bwakorewe abaturage. Reba ukuntu Wazalendo bishwe barashwe n’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu i Goma muri Kanama 2023. Akwiye kubazwa urupfu rw’abajenerali Delphin Kahimbi, Timothée Mukunto kimwe na Ange Matondo na William Ngoy wapfiriye mu rwego rw’ubutasi…”
Nangaa yatangaje ko ubutegetsi bwa RDC buteje ikibazo imbere mu gihugu, mu karere giherereyemo no ku rwego mpuzamahanga. Yasobanuye ko imitwe igize AFC yahagurutse kugira ngo ibukureho bitewe n’iyi mpamvu.
Umunyamakuru yamwibukije ko ingabo za SADC zagiye muri RDC gufasha Tshisekedi kurwanya imitwe irimo M23 iri muri AFC, amubaza niba nta mpungenge zimuteye.
Uyu munyapolitiki yasubije ko nta mpungenge atewe n’ingabo za SADC, kuko ngo ntacyo zabakoraho mu gihe intambara iri kubera muri RDC ishingiye ku bibazo biri hagati y’Abanye-Congo. Ati “Tuzajya i Kinshasa gukuraho aba bantu bishimira ivanguramoko, dushyire iherezo kuri uru rubuga rw’ubusharire.”
Nangaa yabajijwe niba AFC yakwemera kugirana imishyikirano na RDC, asubiza ko ku ruhande rw’ihuriro rye babyifuza, bakagaragaza imizi y’iyi ntambara kugira ngo irandurwe, gusa ngo arashidikanya ku bushake bwa Leta.
Yagaragaje kandi ko Tshisekedi yarenze imirongo itukura yose, arenga inshuro nyinshi ku biteganywa n’Itegeko Nshinga, asuzuguza igisirikare cy’igihugu imbere y’iby’amahanga, bityo ngo icyo akwiye ni ugufungwa, akaryozwa ibi byose.
Ati “Uyu mugabo azafungwa, aryozwe ibikorwa bye byose.”
Ingabo za SADC zatangiye kwifatanya n’iza RDC mu rugamba rwo kurwanya M23 mu Ukuboza 2023. Afurika y’Epfo iyobowe ubu butumwa yiyemeje gutanga umusanzu w’abasirikare 2900.
