Myugariro wa AS Kigali, Rugirayabo Hassan, arashinjwa kwiba matela y’umusore babanaga akayigurisha ibihumbi 40 Frw by' Amanyarwanda

Mar 29, 2024 - 16:34
 0  144
Myugariro wa AS Kigali, Rugirayabo Hassan, arashinjwa kwiba matela y’umusore babanaga akayigurisha ibihumbi 40 Frw by' Amanyarwanda

Myugariro wa AS Kigali, Rugirayabo Hassan, arashinjwa kwiba matela y’umusore babanaga akayigurisha ibihumbi 40 Frw by' Amanyarwanda

Mar 29, 2024 - 16:34

Myugariro wa AS Kigali, Rugirayabo Hassan, arashinjwa kwiba matela y’umusore babanaga witwa Gasore Enock akajya kuyigurisha hafi y’isoko ry’i Nyamirambo ahacururizwa ibikoresho bishaje.

Amakuru ducyesha IGIHE avuga ko ku wa Gatatu, tariki ya 27 Werurwe 2024, ari bwo uyu mukinnyi utuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yahengereye mugenzi we babana adahari , agahita afata matela ye ajya kuyigurisha ibihumbi 40 Frw. 

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 ni bwo bajyanye aho uyu mukinnyi yagurishije iyi matela gusa akimara kuhabereka abona ko bitaza koroha ahita amaguru ayabangira ingata. 

Gasore Enock wibwe matela n’uyu mukinnyi wa AS Kigali aganira na kiriya gitangazamakuru, yavuze ko babanaga mu nzu bishyura amafaranga ibihumbi 50 Frw. 

Ati “Natahanye n’umushyitsi nkubitwa n’inkuba nyuma yo gusanga matela yanjye ntayo. Naramuhamagaye ambwira ko ahantu iri ntacyo iri bube. Ikimbabaje n’uburyo namufashije tukabana. Wumve ngo nta kintu agira uretse imyenda n’inkweto byo gukinana.” 

Umugabo waguze iyi matela yanze ko amazina ye atangazwa gusa ashimangira ko yayiguze na we kandi atari ubwa mbere amugurishije ibikoresho nk’ibyo. 

Ati “Yayinzaniye arambwira ngo ntabwo bari bahembwa ngo nibahembwa azagura indi, mpita muha amafarnga ibihumbi 40 Frw. Si ubwa mbere anzaniye ibintu ni nayo mpamvu ntamwandikishije amasezerano.” 

Team Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent, yavuze ko nubwo uyu mukinnyi yagaragaye mu gikorwa kigayitse ariko hari hashize igihe gito ahembewe hamwe na bagenzi be. 

Ati “Njye numva abo yibye bakwitabaza polisi ikamukurikirana ikanamufunga. Ubu ari mu myitozo kandi ntababeshye yahembwe ku wa Mbere.” 

Abakinnyi ba AS Kigali bamaze iminsi ine babonye imishahara y’ukwezi kumwe nubwo ibabereyemo ibindi birarane. Rugirayabo we yakiriye ibihumbi 700 Frw . 

 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461