Musore, umukobwa mucuditse nakubwira ibi bintu 5 uzamenye ko yagupfiriye

Musore, umukobwa mucuditse nakubwira ibi bintu 5 uzamenye ko yagupfiriye
Cyo kimwe n’abasore cyangwa abagabo, abagore n’abakobwa na bo barakunda kandi bakabigaragariza abo biyumvamo, n’ubwo kwerura ngo babivuge bikunda kugorana.
Mu busanzwe bibaho kuba waba uvugana n’umukobwa bisanzwe, buri umwe yiyumva mu wundi, ariko mwembi mwaratinye kwerura ngo umwe abibwire undi.
Gutinya kurikocora ku muhungu akenshi biterwa no kuba nta cyizere gihagije aba afite cyerekana ko inkumi afitiye ibyiyumvo by’urukundo ishobora kwemera ubusabe bwe; ikaba yakwemera kumuherekeza mu rugendo rw’urukundo.
Aha ni ho abenshi bahera birinda gutobora, mu kwirinda ko ubusabe bw’urukundo bushobora guterwa utwatsi.
Abazi iby’inkundo cyakora bahuriza ku kuba hari ibimenyetso bigaragarira mu biganiro umukobwa wifuza guha umusore ikibanza mu mutima we amugaragariza, ku buryo undi yakabanje kubyitaho mbere yo gusaba urukundo.
Ibintu 5 umukobwa wagukunze akubwira
Amateka y’umuryango we
Abagore mu busanzwe ntibakunze kubwira abantu batazi ubuzima bw’imiryango bakomokamo, keretse uri umuntu wa hafi yabo cyangwa uwo bakunda.
Iyo umugore atangiye kukubwira amateka y’umuryango we, ni ikimenyetso cy’uko aba yatangiye kukwiyumvamo ku buryo yifuza ko mwakundana cyangwa kuba ubucuti mufitanye bwakomeza.
Imyaka ye
Twese tuzi buryo ki igitsina gore kigorwa cyane no kuvuga imyaka yabo ya nyayo.
Niba umukobwa muganira akemera kukubwira imyaka ye ya nyayo ku buryo anemera no kukwereka icyangombwa cye cy’amavuko, bisobanuye ko aba agufata nk’inshuti ye ikomeye.
Mu gihe ubishoboye fatiraho!
Akubwira abamusaba urukundo
Umukobwa ukwiyumvamo kukubwira abagabo cyangwa abasore bagerageza kumutereta, biterwa no kuba aba yifuza kugutera ishyari.
Hari ubwo anakubwira ko bose yagiye abanga ariko ntagusobanurire impamvu, gusa nk’umuntu mukuru nibigera kuri iyi ngingo uzamenye aho aganisha.
Ingendo ze
Umukobwa ukwiyumvamo akubwira gahunda y’ingendo ze zose cyangwa aho aherereye mu gihe ubimubajije.
Impamvu ni uko aba abona nta mpamvu n’imwe yatuma atakubwiza ukuri kandi uri uw’ingenzi kuri we.
Uzamenya niba yishimye cyangwa ababaye
Mu gihe umukobwa cyangwa umugore agukunda, nta pfunwe ryo kuba yakubwira niba yishimye cyangwa ababaye azakira ndetse na nyirabayazana yabyo.
Mu busanzwe mu gihe umugore atagukunda ntashobora gutuma hari amakuru ajyanye n’ibyiyumvo bye umenya kuko uba utari mu mwanya wo kubimenya.