Museveni yongeye kwifatira kugakanu abatinganyi bo muri Uganda abaha ukuri

Museveni yongeye kwifatira kugakanu abatinganyi bo muri Uganda abaha ukuri
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yihanangirije abakomeje gushaka gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda, avuga ko iyi ari ingingo igihugu cye kidashobora kwihanganira.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Perezida Museveni yagejeje ku bitabiriye umuhango n’amasegesho yo gusabira abahowe Imana bo muri Uganda. Ni umuhango uba buri mwaka mu gace ka Namugongo, aho batwikiwe.
Museveni yagaragaje ko Ubukirisitu bujyana n’indangagaciro nziza zubaka umuryango haba muri Uganda ndetse no hirya no hino ku Isi.
Yasabye urubyiruko rwa Uganda n’urwa Afurika muri rusange, gushyira umwanya warwo mu birwubakira ubuzima, aho kuwutakaza mu bintu by’i Burayi.
Ati “Mwe abantu bakiri bato, mukoresha umwanya wanyu munini mureba umupira w’amaguru w’i Burayi, ntabwo murajwe ishinga n’ibibera muri Afurika. Ntimushobora kwiyumvisha uburyo urubyiruko rwa Afurika rwayobejwe, ntabwo ushobora kurwumva ruvuga ukwihuza kwa Afurika Mwalimu Nyerere yarwaniye natwe dukomeje kurwanira.”
Yakomeje yihanangiriza abandi bantu bashaka gukongeza imyemerere y’abaryamana bahuje ibitsina, muri Uganda.
Ati “Uyu munsi Uganda ni ubutaka bw’abahowe Imana cyangwa se imyemerere yabo, abo bantu bo hanze bavuga ku kintu cy’abaryamana bahuje ibitsina, ntabwo bazi ko Uganda ari ubutaka bw’abantu bemeye kwicwa kubera imyemerere yabo. Niba ushaka gukina wabikora, ariko ntabwo uzishimira ingaruka zabyo.”
Iri jambo rya Museveni rije nyuma y’igihe bimwe mu bihugu by’amahanga bitangiye gufatira igihugu cye ibihano kubera itegeko iki gihugu cyatoye rihana ubutinganyi.
Iri tegeko rigena ko bibujijwe kwamamaza no gutera inkunga amatsinda y’abatinganyi n’ibikorwa byabo, ndetse ko ibikorwa by’ubutinganyi bikwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.