Musenyeri Gatolika yafunzwe azira ibyaha birimo no gusambanya abana, ibitamenyerewe cyane

Feb 23, 2024 - 15:29
 1  210
Musenyeri Gatolika yafunzwe azira ibyaha birimo no gusambanya abana, ibitamenyerewe cyane

Musenyeri Gatolika yafunzwe azira ibyaha birimo no gusambanya abana, ibitamenyerewe cyane

Feb 23, 2024 - 15:29

Musenyeri Christopher Saunders wo muri Australia yashinjwe icyaha cyo gufata ku ngufu mu rukurikirane rw’ibyaha bishingiye ku mibonano mpuzabitsina – bimwe muri byo byakorewe abana.

Uyu musenyeri w’imyaka 74 yafunzwe ejo ku wa gatatu ahitwa Broome,nyuma y’iperereza,bitegetswe n’igipolisi cy’intara ya Australia y’Uburengerazuba (Australie-Occidentale/Western Australia) hamwe na Papa.

Musenyeri Saunders usanzwe ahakana ibyaha ashinjwa gukora mu gihe cyahise, yangiwe kurekurwa ku ngwate, kandi aragezwa mu rukiko kuri uyu wa kane.

Ni umwe mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya gatolika baburanishijwe ku byaha nk’ibi.

Musenyeri Saunders ashinjwa ibyaha bibiri byo gufata ku ngufu, ibyaha 14 byo kugerageza gukora ibiteye isoni, hamwe n’ibyaha bitatu bijyanye n’imyifatire mibi ku mwana yitwaje ubukuru bwe. 

Ibi byaha ashinjwa byakorewe mu mijyi ya Broome, Kununurra hamwe no mu basangwabutaka b’ahitwa Kalumburu hagati ya 2008 na 2014, ni mu bice bya kure y’intara ya Australia y’Uburengerazuba.

Uretse nyakwigendera Kardinali George Pell wafunzwe hanyuma akarekurwa, Saunders ni we mutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri gatolika muri icyo gihugu ushinjwe ibyaha byo gufata ku ngufu. 

Mu itangazo, Inama nkuru y’Abepiskopi Katolika ba Australia yemeye gufatanya n’igipolisi, kandi ko ibyaha Saunders ashinjwa “bikomeye cyane, kandi bibabaje cyane, cyane cyane ku bamureze (ababyeyi)”.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270