Musanze: Umugore yararanye n’umugabo utari uwe amwiba amafaranga menshi bamuterereza umupfumu amaguru ye ahinduka ibinono

Aug 10, 2024 - 19:15
 0  1249
Musanze: Umugore yararanye n’umugabo utari uwe amwiba amafaranga menshi bamuterereza umupfumu amaguru ye ahinduka ibinono

Musanze: Umugore yararanye n’umugabo utari uwe amwiba amafaranga menshi bamuterereza umupfumu amaguru ye ahinduka ibinono

Aug 10, 2024 - 19:15

Mu karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umugore wararanye n’umugabo utari uwe maze akamwiba amafaranga menshi ariko wa mugabo akajya ku mupfumu akamurogesha amaguru ye agahinduka nk’ibinono by’inka.

'

Nk’uko iyi nkuru yanyuze kuri shene ya YouTube yitwa YAWE TV, itangira hari umugore wabonye amaguru ya mugenzi ahinduka ibinono, avuga ko bari bari mu kazi ko kubaka, maze bigeze mu masaha ya nimugoroba ubwo bamaraga guhembwa babonye mugenzi wabo ananiwe kugenza bamwegera bagasanga amaguru ye yahindutse ibinono.

Uyu mugore wahuye n’iyi sanganya avuga ko yibye amafaranga uwo mugabo bari bararanye akabanza akayahisha mu ibuye noneho akajya gukora akazi ko guhereza abafundi, bataha akajya guhishura ayo yahishe maze akumva kugenda biramunaniye, yumva amaguru aramurya, niko kureba asanga amaguru yahindutse ibinono.

Gusa nubwo iyi nkuru yanyuze kuri Shene ya YouTube isanzwe imenyerewe ariko bigoye kwizera ko koko byabayeho kuko hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube, ibintu bimeze nk’ikinamico bigamije kwamamaza abavuzi gakondo aho bahimba n’ibidashoboka kugira ngo babatwerere ububasha badafite.

Source; Urukiko 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461