Musanze: Leta y’u Rwanda yatangiye kubakira imiryango 200 yasenyewe n’ibiza

Feb 23, 2025 - 14:32
 0  239
Musanze: Leta y’u Rwanda yatangiye kubakira imiryango 200 yasenyewe n’ibiza

Musanze: Leta y’u Rwanda yatangiye kubakira imiryango 200 yasenyewe n’ibiza

Feb 23, 2025 - 14:32

Leta y’u Rwanda yatangiye kubakira imiryango 200 yo mu karere ka Musanze yasenyewe n’ibiza byibasiye Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba muri Gicurasi 2023, bikazatwara asaga miliyoni 800 Frw.

Ni igikorwa cyatangijwe n’umuganda wabaye ku wa 22 Gashyantare 2025, mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, akagari ka Kabazungu, witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere na Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda.

Inzu 115 nizo zatangiye kubakwa mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga izindi 85 zikazubakwa nyuma, ariko zose byitezwe ko zizarangirana na 2025.

Abaturage bari kubakirwa inzu babwiye RBA ko bibereka ko ubuyobozi bw’igihugu bubazirikana kandi bubitayeho.

Elizabeth Nikuze, umwe mu bagiye kubakirwa, yagize ati “Imvura yaragwaga nkapfukama mu buriri nkatabaza Imana yo mu ijuru, ikanyagira hakaba hari igihe nshaka amashashi nkatwikira abana. Leta yaradufashije, iradukodeshereza, none igiye kutwubakira. Ndanezerewe cyane.”

Uwitonze Florida na we yagize ati “Ubuzima bwari bumeze nabi, kugira ngo menye ngo burakeye ni amabati nareberagamo hejuru, nkamenya ngo burakeye, yari yarapfumutse hari nko hanze, ariko ubu kubera Perezida Kagame agiye kunshyira hariya, yanshyize mu buzima busanzwe, akaba yanguriye ikibanza”

Umuyobozi muri Minisiteri Ishinzwe Ubutabazi (MINEMA), Mugisha Virgile yavuze ko izi nzu zizubakwa mu buryo bugezweho kandi ku buryo zishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Inzu zari zisanzwe aha zari zubakishijwe ibiti, ubu tugiye kubakisha amatafari ahiye nk’uko mwabibonye mu muganda twagize, dukusanya amabuye azakoreshwa mu kubaka umusingi, kuko uzaba ari umusingi wigiye hejuru ugereranyije nuko zari zisanzwe zimeze”

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yasabye abaturage gufata neza ibi bikorwa no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yabasabye kandi kumva ko iterambere bariharanira nk’abanyarwanda, ntabandi bazabigiramo uruhare, kuko akimuhana kaza imvura ihise, bityo bakwishakamo ibisubizo, ntakidashoboka bashyizemo imbaraga bagashyira hamwe mu kubona ibisubizo birambye.

Biteganyijwe ko inzu 115 zizuzura mu mpera za Mata 2025, izindi 85 zikazarangira mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06