Musanze: Habaye impanuka iteye ubwoba y'Imodoka yarihetse ibiti ibura Roho y'umuntu, hakomerekeramo abantu batatu

Jul 30, 2024 - 15:25
 0  682

Mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu muhanda Musanze-Kigali, habereye impanuka y’imodoka, abantu batatu bari bayirimo bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gukomereka mu buryo bukomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko iyo mpanuka y’imodoka Camionnette Daihatsu Delta RAH314A yabaye ku mugoroba wo ku itariki 29 Nyakanga 2024, ibera mu muhanda wa Kaburimbo Musanze-Kigali, iyo modoka yavaga mu Mujyi wa Musanze yerekeza muri Gakenke irenga umuhanda, igwa igaramye ireba aho yaturukaga.

Umushoferi n’abantu babiri bari kumwe mu modoka, bakomeretse bikomeye barimo kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri, hakaba hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461